Fim anti-Islam : Umuminisitiri wo muri Pakistan azaha igihembo cya 100,000 USD umuntu uzica uwakoze film isebya intumwa Mohamed

Umuminisitiri wo muri Pakistan kuri uyu wa gatandatu yatangaje ko yiteguye kurekura amafaranga asaga 100,000 USD ku muntu uzica uwakoze film isebya idini ya Islam “innocence des musulmans”

Uyu mugabo witwa¬†Ghulam Ahmed Bilour akaba na minisitiri w’inzira za gari ya moshi (ministre des chemins de fer) yaraye atangaje ko azagenera amafaranga angana na 100,000 USD ku muntu uzica uwakoze film isebya Intumwa Mohamed n’idini ya Islam. Yakomeje agira ati ” Ndahamagarira abataliban n’umutwe wa AL-Quaida kwitabira iki gikorwa kizaba kirimo kwihesha agaciro” anavuga ko iyo aza kugira uburyo bwo kumugeraho yari kumwiyicira we ubwe n’intoki ze n’ubwo byamuviramo urupfu.

Kuri uyu wa Gatanu hagaragaye abantu ¬†benshi bigaragambya nyuma y’aho bari bavuye kwiragiza Imana gusa ngo ntibyarangiriye aho kuko hapfiriyemo abasaga 21 naho 200 barakomereka. Ku wa Gatandatu naho hagaragayaye abandi bigaragambya ariko bo babikoze mu buryo bw’amahoro.

Mu murwa mukuru Islamabad hagaragaye abandi bantu 5,000 bigaragambyaga bagana aho inteko nkuru ikorera basaba ko uwakoze iriya film yahanwa kandi ko bankunda umuhanuzi wabo Mohamed, naho mu mugi wa Lahore abasaga 500 bigaragambije imbere y’ibiro bya USA muri Pakistan bavuga ko USA nta kindi ikwiriye kitari intambara ya JIHAD.

 

Jonathan SHIMWA

Comments are closed.