Alpha Rwirangira yerekanye umukunzi we

Abinyujije ku rukuta rwe rwo ku rubuga rwa Facebook, umuririmmbyi Alpha Rwirangira yatangaje ku mugaragaro umukunzi we.

Alpha wabanje gushyira ifoto y’umukobwa witwa Esther Uwingabire bari kumwe ubona bahuje urugwiro, nyuma y’igihe gito akaba yahinduye irangamimerere ye avuga ko ari mu rukundo (In a relationship).

alpha

Alpha kuri Facebook ati: “ndi mu rukundo”.

Ibi byatumye benshi bahita bibwira icyo ifoto y’umukobwa bari kumwe yashyizeho ishatse kuvuga.

alpha

Alpha Rwirangira n’umukunzi we Aster Uwingabire.

Inshuti za hafi za Alpha Rwirangira zitangaza ko koko uyu mukobwa bari kumwe ari umukunzi we bahuye ndetse bakanakundana mu kwezi kwa 12 ubwo Alpha yari mu Rwanda mu biruhuko.

Amakuru dukesha inshuti za Alpha kandi ni uko uyu mukobwa Esther Uwingabire yahuye na Alpha ubwo bari muri Jungle Party yabereye i Gisenyi banasabana urukundo.

Uyu mukobwa wavutse kuwa 05 Gicurasi 1989 akaba ari umunyeshuli muri Kaminuza yogenga ya Gisenyi naho Alpha Rwirangira wavutse kuwa 25 Gicurasi 1986 akaba ari kwiga muri Reta zunze ubumwe za Amerika muri Kaminuza ya Campbellsville.

alpha

Ester Uwingabire umukunzi wa Alpha Rwirangira

©inyarwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>