Kid Cudi yaba atakibarizwa muri G.O.O.D music ya Kanye West

Kid Cudi Headshot - P 2012

Umuhanzi w’injyana ya Hip hop Kid cudi uzwi mu ndirimbo zitandukanye nka all of the lights, marijuana n’izindi nyinshi kuri ubu yaba atakibarizwa muri muri label ya GOOD music ibarizwa muri west side y’umuhanzi Kanye West.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa kabiri kuri imwe muri radiyo zikorera mu mugi wa Los angeles avuga ko kuba ayivuyemo atari amakimbirane abiteye ndetse ko afata Kanye west nka mukuru we.

Yakomeje avuga ko umunsi bamubonye avugira kuri telefoni ari byo yari ari kuvugana na Kanye, akaba yaranemeje ko icyamuteye kuba yakora ibi ari uko nawe ashaka gutangiza label cyangwa inzu ya muzika ye bwite. Yakomeje avuga ko ibi byashimishije Kanye akaba yaranamubwiye ko ubu nawe yumva amufashe nk’umuhanzi ukomeye cyane.

Cudi yakomeje avuga ko hashize amezi atandatu abivuganyeho na GOOD musicariko bikaba bitari bya kamenyekanye kugeza igihe yabivugiye. Yemeje kandi ko yegereye Jay z  ndetse na Don C akabaha igitekerezo cye bakagishima kandi bakamuha n’imbaraga.

Tubibutse ko Cudi azashyira ahagaragara album ye Indicud  ahagaragara tariki 23/04/2013 ndetse akaba yanatangaje ko ibi bizamufasha mu guteza imbere label ye ya Wicked Awesome Records. 

Yavuze ko hazamo abahanzi benshi cyangwa hazamo bake ntacyo we bimubwiye ko icyo ashaka ari studio ikora muzika ye y’umwimerere yo mu njyana ya [King] Chip cyangwa Cudi train.

Cudi yagiye afashisha ijwi rye n’indirimbo ze mu mafilm atandukanye nka hunger games ndetrease anafasha inzu itunganya film ya Dreamworks ndetse mu mukino wa need for speed.

One comment on “Kid Cudi yaba atakibarizwa muri G.O.O.D music ya Kanye West

  1. Hi! I know this is kind of off-topic however I had to ask.
    Does managing a well-established website like yours require
    a large amount of work? I’m completely new to
    writing a blog however I do write in my diary every day.
    I’d like to start a blog so I can share my own experience
    and feelings online. Please let me know if you have any kind of ideas
    or tips for new aspiring blog owners. Appreciate it!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>