Abanyarwanda 16 batahutse bavuye muri Malawi

Mu gihe kwitwa impunzi ku Banyarwanda baba hanze byakuweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi – HCR kuri uyu wa 19 Nyakanga 2013, Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi yakiriye ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe Abanyarwanda 16 batahutse bavuye Malawi.

Nk’uko bitangazwa n’iyi minisiteri, Abanyarwanda baba hanze bitwaga impunzi ngo bakomeje gutahuka nyuma y’ikurwaho ry’ubuhunzi kuribo.

Kuri uyu wa gatanu mu ma saa ine z’amanywa nibwo Abanyarwanda 16 bari basesekaye ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, aho bakiriwe n’abakozi ba
Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi. Ku murongo wa telefoni ushinzwe itangazamakuru muri iyi Minisiteri, Ntawukuriryayo Frederic yatangarije IGIHE ko “bakiriwe neza kandi ko bamwe bahise berekeza mu miryango yabo.”

Yavuze ko abakirwa muri urwo rwego baje n’indege bahabwa amadorali ya Amerika 100 ku muntu mukuru n’umwana agahabwa amadorali 50 yo kubatunga mu gihe kingana n’amezi atatu byishyuwe na HCR, iba yanageretseho no kubishyurira urugendo rw’indege.

Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi itangaza ko nyuma y’ikurwaho rya sitati y’ubuhunzi hamaze gutahuka Abanyarwanda 329, baturutse mu bihugu bitandukanye.

Abanyarwanda batahutse mu gihugu cyabo baturutse muri Malawi bakigera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, i Kanombe

Abanyarwanda batahutse ubwo bafataga imizigo yabo bava ku kibuga cy’indege
@Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>