sangiza abandi

Kigali: RP students unveil innovations tackling industrial and tech challenges

Share with Others

Abanyeshuri bo mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro Rwanda Polytechnic bahuriye i Kigali mu marushanwa y’imishinga mishya igamije gutanga ibisubizo ku bibazo bikunze kugaragara mu nganda, amashanyarazi n’ikoranabuhanga.

Iyi mishinga yamuritswe n’abanyeshuri bo mu makoleji atandukanye ya RP, yibanze ku guhanga ibisubizo bifasha inganda n’inzego zitandukanye kunoza imikorere no kongera ubushobozi bw’ikoranabuhanga.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Irere Claudette, yavuze ko aya marushanwa ari imwe mu nzira zo gushyigikira urubyiruko rufite ibitekerezo bishya by’ikoranabuhanga bishobora gukemura ibibazo biri mu buzima bwa buri munsi no guteza imbere inganda.

Yasabye abanyeshuri gukomeza kongera ubumenyi no guteza imbere udushya dufite ibisubizo birambye ku isoko ry’umurimo.

Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo kongera umubare w’abiga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro ukagera kuri 60%.

Imibare yo mu 2025 igaragaza ko abiga aya masomo bageze kuri 43% ku rwego rw’igihugu, bavuye kuri 31% mu 2022.

Ikigo Rwanda TVET Board gitangaza ko abarangiza amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro babona akazi ku kigero cya 71%, bigaragaza uruhare rw’aya masomo mu kugabanya ubushomeri no guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]