sangiza abandi

Ntazinda Erasme yahagaritswe ku buyobozi bw’Akarere ka Nyanza

sangiza abandi

Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yanzuye ihagarikwa ku nshingano rya Ntazinda Erasme wayoboraga Akarere ka Nyanza, nyuma yo gusanga atagikora inshingano ze uko bikwiye.  

Icyemezo cyo kumuhagarika cyafatiwe mu nama idasanzwe yateranye kuwa kabiri, tariki ya 16 Mata 2025, nk’uko biteganywa n’amategeko n’amabwiriza agenga imiyoborere y’inzego z’ibanze.  

Ntazinda Erasme yari amaze imyaka isaga icyenda ayoboye Akarere ka Nyanza, dore ko yahawe izo nshingano mu mwaka wa 2016.

Muri iyo myaka yose, yari ashinzwe gukurikirana iterambere ry’akarere no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage.  

Gusa nk’uko byemejwe n’Inama Njyanama, yagaragayeho kudakora inshingano ze nk’uko bikwiye, ari na byo byabaye impamvu nyamukuru yo kumuhagarika.

Hategerejwe indi nama izagena uzamwungiriza cyangwa uzamusimbura by’agateganyo.

Custom comment form

Amakuru Aheruka