Amakuru

Mu bihe bitandukanue bamwe mu bakobwa n’abagore bakoresha imbuga nkoranyambaga bagiye bumvikana bavuga ku bagabo mu buryo busa n’ububibasira, harimo abavuze ko abagabo ari inyamaswa, inyana z’imbwa, yewe hari n’uwigeze kubita amagweja, n’ubwo hari ababivuga batebya abandi bakabivuga bakomeje.
Haruna Niyonzima wabaye kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ ndetse akaba ari umwe mu banyabigwi yagize, yongewe mu batoza bungirije ba Gasogi United ikina icyiciro cya mbere cya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League.
U Rwanda rwasabye ibihugu n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga kongera no gukomeza ishoramari mu gutegura uburyo bwo gukumira no guhangana n’ibyorezo, avuga ko bidakwiye gutegereza ko icyorezo cyaduka kugira ngo hatangire gushakwa ubushobozi bwo kugihashya.
U Rwanda na Pakistan byasinyanye amasezerano y’ubufatanye (MoU) mu bucuruzi n’ishoramari agamije guteza imbere no kongera imikoranire hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.
Ihuriro ry'Igihugu Nyunguranabitekerezo ry'Imitwe ya Politiki, ryemeje Amb. Wellars Gasamagera nk'Umusenateri urihagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.
Ikipe ya RSSB Tigers yo muri Rwanda yageze muri 1/2 cy’irangiza cy’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere ku migabane yayo, FIBA Intercontinental Cup, kiri kubera i Beijing mu Bushinwa, nyuma yo gusoreza ku mwanya wa kabiri mu mikino y’amatsinda.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2026, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” n’iya Liberia “The Lone Star” ziratana mu mitwe mu mukino utangiza urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda.
Abahinzi bo mu Karere ka Gisagara bafite ubutaka batabasha guhinga bwose kubera ikibazo cy’amazi, biteze ko urugomero rwa Giseke ruzabafasha kongera ubuso bahinga n’umusaruro, aho umwe muri bo ateganya kujya akura toni 7 kuri hegitari.
Imirimo yo kubaka uruganda  rushya rutunganya amazi rwa Karenge mu Karere ka Rwamagana, no kuvugurura uruhasanzwe ngo haboneke metero kibe 48,000 z'amazi meza buri munsi, igeze kuri 60.9% ishyirwa mu bikorwa.
Umuraperi Diplomate yasubije Miss Vanessa wavuze ko abagabo ari “inyamanswa mbi zikwiye kurindwa abakobwa”, avuga ko abagabo ari bo bafite uruhare runini mu gushyiraho amategeko arengera abagore no guharanira uburenganzira bwabo.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka