sangiza abandi

Iyibutse indirimbo za Urban Boyz itegerejwe i Rubavu muri MTN Iwacu Muzika Festival

sangiza abandi

Nyuma yo gutanga ibyishimo mu myaka yashize, itsinda rya Urban Boyz ryari rigizwe na Safi, Nizzo na Humble Jizzo ryongeye guhurira hamwe mu gihe ryitegura kongera gutaramira abantu i Rubavu tariki 1 Kanama 2026 mu bitaramo bizenguruka Igihugu bya MTN Iwacu Muzika Festival bitegurwa na East African Promoters (EAP).

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Nyakanga 2026 nibwo itsinda rya Urban Boyz ryongeye guhurira hamwe ryuzuye nyuma y’uko Safi usigaye utuye muri Canada na Humble Jizzo utuye muri Kenya bageze mu Rwanda bakakirwa na Nizzo utuye mu Rwanda.

Itsinda rya Urban Boyz ryatangiye kwamamara muri 2008 ndetse rirakundwa cyane n’abatari bake dore ko ryagiye ryegukana ibihembo bitandukanye birimo na Primus Guma Guma Super Star ryatwaye mu 2016, ari naryo tsinda rya mbere ryegukanye iri rushanwa ritakibaho kuri ubu.

Urban Boyz yakoranye indirimbo n’abahanzi batandukanye bakomeye bo mu karere barimo Jackie Chandiru, Rabadaba, Ykee Benda, Goodlyfe, Big Fizzo n’abandi ndetse inakorana indirimbo n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda nazo zakunzwe cyane.

Mu 2017 nibwo iri tsinda rya Urban Boyz ryatangiye gutandukana ubwo Safi yavaga muri iri tsinda nyuma yo gushyamirana bikomeye na Nizzo.

Nyuma y’uko Safi avuye muri Urban Boyz agatangira gukora wenyine, Nizzo na Humble Jizzo nabo bakomeje gukora ari babiri mu izina rya Urban Boyz kugeza ubwo bacikaga intege burundu muri 2019 bagasa nk’abahagaze burundu nyuma y’uko Humble Jizzo yimukiye muri Kenya n’umugore we.

Kuva icyo gihe ntabwo itsinda rya Urban Boyz ryongeye kuvugwa cyane n’ubwo indirimbo zabo zakomeje kuguma mu mitwe ya benshi.

Muri iyi nkuru Umunota wakoze urutonde rw’indirimbo 30 zakunzwe cyane za Urban Boyz mu gihe yari ikiri itsinda ry’abahanzi batatu:

  • Wampoye iki
  • Icyicaro
  • Take it off yakoranye na Jackie Chandiru
  • Nipe yakoranye na Ykee Benda
  • Kubita
  • Sipiriyani
  • Kelele
  • Barahurura
  • Pete kidole yakoranye na Goodlife (Radio & Weasel)
  • Ibitenge yakoranye na Ama G the Black
  • Soroma nsorome
  • Till I die
  • Tayali
  • Ishyamba
  • Reka mfukame
  • Caguwa yakoranye na Jay Polly
  • Aragiye
  • Touch your body yakoranye na Oda Paccy
  • Bibaye
  • Indahiro yakoranye na Riderman
  • Call Me
  • Umwanzuro
  • Marry me
  • Tonight
  • Sindi indyarya
  • Mama Munyana
  • Intego yakoranye na Rabadaba
  • Sinzahinduka yakoranye na Kode
  • She says yes yakoranye na Big Fizzo na Fireman
  • Umfatiye runini yakoranye na Riderman
Safi na Humble Jizzo bageze i Kigali bitabiriye igitaramo cya MTN Iwace Muzika Festival

Photos:

[fluentform id="3"]