Urugwiro

Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda ko bafite ubushobozi abasaba kutisuzuguza imbere y’abandi kuko ntamuntu numwe udafite ikintu atanga.
Perezida Paul Kgame akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryano wa RPF-Inkotanyi yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye kujya bibwiza ukuri bakareba niba inshingano bahawe gukorera abaturage bazuzuza uko bikwiye avuga ko iyo bidakozwe bigira ingaruka ku gihugu ndetse no kuri bwite.
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame akaba na Chairman w'umuryango FPR Inkotanyi yavuze ko Politiki nzima ari iyo guhangana n'ibibazo biriho, atari politiki y'ibinyoma no guhimba kuko iyo yongera ibibazo aho kubicyemura.
Perezida Kagame yageze muri Qatar, aho yagiye kwifatanya n'abaturage, Umuryango n'Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ku bw’urupfu rw’umubyeyi we, Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani.
Perezida Kagame yihanganishije Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, umuryango we, ndetse n'abaturage ba Qatar, ku bw'urupfu rwa se, Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani
Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Estonie, Alar Karis, byibanze ku bufatanye hagati y’ibihugu cyane cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Perezida Paul Kagame yafunguye kumugaragaro Komisiyo Mpuzamahanga ya AI for Good Global Commission anayobora Inama ya mbere y'iyi Komisiyo.
Perezida Kagame yagaragaje ko Ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano (AI) rifite ubushobozi bwo guhindura imibereho y'abantu no guteza imbere ubukungu ariko ko bisaa ko ryubakw aneza ku mugabane wa Afurika n’ahandi hose ku isi.
Perezida Paul Kagame yageze i Genève mu Busuwisi aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga y’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe guteza imbere ikoreshwa ry’ubwenge buhangano ku Isi, ‘AI for Good Global Summit 2026’.
Perezida Paul Kagame yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo nshya y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe guteza imbere ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI) ku rwego mpuzamahanga, AI for Good Global Commission.