IKUZWE MBABAZI Maurice

IKUZWE MBABAZI Maurice

IKUZWE MBABAZI Maurice ni umunyamakuru w’Umunyarwanda ndetse n’umunyeshuri uri gusoza amasomo ya Kaminuza mu Itangazamakuru n’Itumanaho. Afite ubunararibonye mu kwandika inkuru,. Afite umwete n’inyota yo kuba umunyabigwi mu itangazamakuru.Ubu, akorera ku UMUNOTA.COM. Intego ye ni ugukoresha impano n’ubumenyi afite mu guteza imbere itangazamakuru rifite ireme no kugeza ku baturage amakuru abafitiye akamaro.Email: [email protected] Tel: 0785580314

Ikigo gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), cyatangaje ko ubucuruzi  bwakozwe hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu mu gihembwe cya kabiri cya 2026, bufite agaciro ka miliyari 3,429 Frw.
Imirimo yo kubaka uruganda  rushya rutunganya amazi rwa Karenge mu Karere ka Rwamagana, no kuvugurura uruhasanzwe ngo haboneke metero kibe 48,000 z'amazi meza buri munsi, igeze kuri 60.9% ishyirwa mu bikorwa.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere kirushaho gukura uko imyaka iza, kigira ingaruka ku mibereho y’abaturage, ubuhinzi, ibikorwaremezo ndetse no ku bukungu muri rusange.
Ibigo by’amashuri bitandatu  byo mu Rwanda byigisha imyuga n’ubumenyingiro (TVET) byashyikirijwe ibikorwaremezo bishya birimo amashuri byubakiwe mu guteza imbere imibereho n’imyigire y’ababyigamo.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshinngano Mboneragihugu, Dr. Damascène  Bizimana yasabye abagore bahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitegura gusoza ibihano, kuzirinda isubiracyaha, barwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, nibasubira mu miryango yabo ndetse no kuzabana neza n’abo bazasanga baragaza ko bahindutse.
Minisiteri y’Ubutabera igaragaza ko ishingiye ku manza zirebana no kunyereza umutungo wa Leta ubushinjacyaha bwatsinze mu bihe bitandukanye, imaze kugaruza arenga miliyari 15 Frw yanyerejwe, igaragaza ko hakiri imbogamizi z’abawunyereza bakawandika ku bandi mu gusibanganya ibimenyetso.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique yavuze ko ubuyobozi butazihanganira abateza umwanda by’umwihariko abakora ubucuruzi, basohora imyanda bakayohereza muri ruhurura.
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, uzwi cyane mu itsinda rya Vestine & Dorcas, yasangije abamukurikira inkuru y’ibikomere n’ibibazo bikomeye avuga ko yanyuzemo nyuma yo gushaka na n’umugabo we Idrissa Jean Luc Ouédraogo ukomoka muri Burkina Faso.
Minisitiri w'Ubuzima,  Dr. Sabin Nsanzimana,  yavuze ko gahunda yo guca inzoga z’ibyuma yatangiye mu Gihugu hose hari litiro miliyoni 20, ashimangira ko nubwo zahagaritswe hari abakizifite abasaba kuzishyikiriza inzego zibishinzwe.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Nzeri 2026, Ishuri Rikuru ryigisha ubuhinzi n'ubworozi bubungabunga ubutaka (Rwanda Institute for Conservation Agriculture - RICA), ryashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 82 basoje amasomo yabo mu gihe cy’imyaka itatu.