sangiza abandi

Bill Gates yasuye Ikigo cy’Igihugu gikusanya kinasesengura amakuru y’ubuzima hakoreshejwe AI

sangiza abandi

Umunyemari Bill Gates, washinze  akaba n’Umuyobozi wa Gates Foundation, yasuye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukusanya no gusesengura amakuru y’Ubuzima hakoreshejwe ubwenge buhangano (National Health Intelligence Center – NHIC).

Gates yakiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, n’uw’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Paula Ingabire, kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nyakanga 2026.

Muri uru ruzinduko, bagaragarijwe uburyo iki kigo cya NHIC gikora nk’urubuga rw’ikoranabuhanga ruhuza amakuru y’ubuzima, aho gikusanya, kigatunganya kandi kikanasesengura amakuru y’ubuzima aturuka ku nzego zose zitanga serivisi z’ubuvuzi, kandi bigakorwa ako kanya. 

Ibi bituma igihugu kigira ishusho yuzuye y’imiterere y’ubuzima bw’abaturage kandi ihora ivugururwa.

Mu mwaka wa mbere iki kigo gikora, gitanga amakuru agira uruhare mu kunoza serivisi z’ubuzima mu nzego zitandukanye. Aya makuru afasha leta kuva ku gufata ibyemezo nyuma y’uko ikibazo kibaye, ahubwo ikabasha kugiteganya no kugikumira hakiri kare.

Ibi byagize uruhare mu kugabanya igihe abarwayi bategereza serivisi kwa muganga, kunoza uburyo ubutabazi bwihuse hakoreshejwe imbangukiragutabara (ambulances) zikora, kongera ubushobozi bwo gukurikirana no guhangana n’indwara, ndetse no kugeza ibikoresho by’ubuzima aho bikenewe cyane.

Mu gihe kiri imbere, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo Gates Foundation yashinzwe na Bill Gates, NHIC irateganya kurushaho kwagura ubushobozi bwayo ikoresheje ikoranabuhanga rihanitse n’isesengura ry’amakuru kugira ngo ibashe guteganya ibyorezo mbere y’uko bitangira gukwirakwira, gutanga impuruza hakiri kare, no gukumira ibibazo by’ubuzima bitarakomera.

Ikigo cya NHIC cyatangijwe ku mugaragaro muri Mata 2024 na Minisiteri y’Ubuzima,  gikomatanya amakuru y’ubuzima, kikayatunganya, kikayasesengura kandi kikayagereranya hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho ry’ubwenge buhangano AI.

Aya makuru akusanywa aturutse ku bajyanama b’ubuzima, amavuriro y’ibanze, ibigo nderabuzima, ibitaro by’uturere n’ibitaro byohererezwa abarwayi, n’andi makuru ajyanye n’imiterere y’abaturage ndetse no mu zindi nzego z’ubuzima zitandukanye.

Uruzinduko rwa Bill Gates mu Rwanda rugamije kureba intambwe igihugu kimaze gutera mu bikorwa byo guteza imbere urwego rw’ubuzima harimo n’ubu buryo bwo kwifashisha ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuvuzi.

Gates kandi yagize umwanya wo kuganira na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, aho ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye bw’u Rwanda n’umuryango Gates Foundation mu guteza imbere inzego zirimo ubuzima. 

Gates Foundation imaze imyaka irenga 20 ikorana n’u Rwanda ndetse n’ibindi bihugu bya Afurika mu gushyigikira gahunda zigamije guteza imbere ubuzima bw’abaturage. 

Binyuze muri uwo muryango, Bill Gates ashyigikiye gahunda y’u Rwanda yo gukoresha ubwengwe buhangano AI, mu kwita ku buzima bw’ababyeyi no kuvura indwara, aho binyuze muri gahunda nka Horizon 1000, u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere bigerageza ibi bikoresho mu mavuriro y’ibanze. 

Mu ruzinduko rwe, Bill Gates akomeje gusura ibikorwa bitandukanye ngo arebe ishusho y’urwego rw’ubuzima mu Rwanda ndetse n’izindi nzego zitandukanye zituma aabaturage babaona serivisi za Leta. Ku wa Mbere tariki 21 Nyakanga 2026, yasuye uruganda rukora inshinge ruherereye mu Karere ka Rwamagana. 

Yanasuye kandi Ikigo Nderabuzima cya Mwulire ndetse n’umwe mu Bajyanama b’Ubuzima, kugira ngo asobanukirwe n’imikorere y’urwego rw’ubuzima kuva ku rwego rw’umudugudu. 

Bill Gates yasuye Ikigo cy’Igihugu gikusanya kinasesengura amakuru y’ubuzima hakoreshejwe AI
Yagaragarijwe uburyo iki kigo cya NHIC gikora nk’urubuga rw’ikoranabuhanga ruhuza amakuru y’ubuzima

Photos:

[fluentform id="3"]