Ubuhinzi

Mu myaka itanu ishize, abahinzi bo mu Karere ka Gicumbi bemeza ko bari bazahajwe n’isuri yatwaraga ubutaka bwabo, bityo bigatuma umusaruro w’ubuhinzi uhora ari muke, bagahorana inzara ndetse n’ubukene bukabije
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, cyatangaje ko kuva ku wa 4 kugera ku wa 8 Gicurasi 2026, ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga byinjirije u Rwanda arenga miliyari 14,1 Frw, avuye muri toni 9.352 toni.
Dr Mark Cyubahiro Bagabe wabaye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda yagizwe Umuyobozi w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubuhinzi (World Agriculutre Forum), ishami ry’u Rwanda.
Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga Giteza Imbere Ubuhinzi (IFAD), Álvaro Lario byibanze ku guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda.
Ubwo Inteko Ishinga Amategeko yagezwaho iyi mbanzirizamushinga, Abadepite bagaragaje impungenge zirekeye ku kuba ingengo y’imari igenerwa urwego rw’ubuhinzi izagabanuka nyamara ari rumwe mu ziteza imbere ubukungu bw’igihugu ndetse n’abaturage muri rusange.
Kimwe mu byo abahinzi bagararagaza nk’impamvu ituma ibirayi bihenda harimo imiti n’inyongeramusaruro bakoresha muri ubu buhinzi aho bavuga ko biba bihenze cyane ndetse bakavuga ko leta ikwiye kubatera inkunga kugira ngo igiciro cyabyo cyorohere abaguzi.
Kuri uyu wa Gatatu inteko rusange y’abadepite yagejejweho raporo ya komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi,ku isesengura rya raporo y’ibikorwa bya banki nkuru y’u Rwanda byo kuva taliki ya mbere Nyakanga 2024 kugeza taliki ya 30 Kamena 2025.
U Rwanda rwerekanye intambwe ikomeye rumaze gutera mu bwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo rugaragaza ko byagize uruhare rukomeye mu itembere ry’igihugu no ku bakora  ubuhinzi n’ubworozi aho byagabanyije igihombo bahuraga nacyo giturutse ku biza.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka