Umuhanzi Logan Joe yatangaje ko ku wa 1 Mutarama 2027 azashyira hanze Album ye ya mbere yise ‘Love in Motion’, avuga ko ari umushinga uzagaragaza impinduka yagize mu muziki n’iterambere rye kuva yatangira urugendo rw’ubuhanzi.
Uyu muhanzi yavuze ko iyi Album yayiteguye agamije guha abakunzi be umuziki ufite ubutumwa buhuriza hamwe indirimbo zose, bushingiye ku rukundo n’uburyo rugaragarira mu buzima bwa buri munsi.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Logan Joe yavuze ko izina ‘Love in Motion’ ryaturutse ku cyifuzo cyo kwerekana ko urukundo atari amarangamutima agarukira ku bantu bakundana gusa, ahubwo ko ari ikintu gikwiye kugaragarira mu bikorwa no mu mibereho ya buri munsi.
Yagize ati: “Urukundo kuri njye si amagambo gusa cyangwa amarangamutima y’abakundana, ni ikintu kigenda, gihinduka kandi kigaragarira mu buzima bwa buri munsi.”
Logan Joe yavuze ko iyi Album izaba umwanya wo kugaragariza abantu urugendo yanyuzemo, amasomo yakuye mu buzima n’impinduka yagize mu buryo akora umuziki.
Ati: “Iyi Album ni igice gikomeye cyane mu rugendo rwanjye rwa muzika. Ni umushinga ngaragarizamo abantu aho nageze, ibyo nize n’impinduka nagiye nkora nk’umuhanzi. Numva ari intangiriro y’urundi rwego nshaka kugeraho.”
Yakomeje avuga ko atashakaga gushyira hanze Album agamije gusa kugira umushinga ugaragara mu bikorwa bye, ahubwo ko yashakaga gukora igihangano kigaragaza icyerekezo gishya afite.
Zimwe mu ndirimbo zatumye logan joe amenyekana harimo ‘Whatever’ yakoranye na Kivumbi King. Kuva icyo gihe, yakomeje kwagura ibikorwa bye mu muziki ashyira hanze indirimbo zirimo ‘Njyewe Utazi’, ‘Kibonumwe’, ‘Ndi Good’, ‘Bitinde’ na ‘Tricky’.
Yanakoranye n’abandi bahanzi mu ndirimbo zirimo ‘300’ yahuriyemo na OG Kheinz na Ririmba, ‘Ibitambo’ yakoranye na Kenny K-Shot na Ish Kevin, ndetse na ‘Ntiwamvamo’ yakoranye na Kenny K-Shot.
Iyi Album ‘Love in Motion’ izaba iya mbere ashyize hanze kuva yatangira urugendo rw’umuziki, ikaba ari umushinga ahanzeho amaso mu kwerekana urwego agezeho n’icyerekezo gishya yifuza gukurikiza mu muziki.









