Ikirezi Adawi

Ikirezi Adawi

Abianto Adawi Ikirezi ni umunyamakuru wimenyereza umwuga w`itangazamakuru ukunda gutara no kugeza ku bantu unkuru zifite ireme, zubakiye ku kuri kandi zifite icyo zungura umuryango nya Rwanda. Afite ubushake bwo guteza imbere ubuhanga mu gutara no kwandika amakuru gukora ibiganiro n`itangazamakuru ryo kuri murandasi. Intego ye ni kuba umunyamakuru w`umunyamwuga ukoresha impano n`ubumenyi afite mu guteza imbere itangazamakuru rifite ireme no guteza imbere sosiyete Nyarwanda

Emery Olomide, murumuna w’umunyarwenya Pattyno akaba n’umwe mu bazwiho gukunda ikipe ya APR FC, yashyikirijwe jersey y’Amavubi yari yarasezeranyijwe na Mutabaruka Angel nyuma yo kugaragara ku mukino w’u Rwanda na Liberia yamabaye jersey yikipe y’igihugu ya Brazil .
Umubyinnyi Shakira Kayitare wamamaye nka shakira kay , usigaye anavanga imiziki bizwi ka DJ, yashimiye Imana yamurinze we na murumuna we nyuma yo gukora impanuka mu ijoro ryakeye, bombi bagakomereka ariko bakarokoka.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yavuze ko imbuga nkoranyambaga, by’umwihariko imiyoboro ya YouTube, ziri mu bibazo bikibangamiye gahunda y’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, kuko hari bamwe bazikoresha mu gukwirakwiza urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Korari de Kigali, yashinzwe mu mwaka wa 1966, iri kwitegura kwizihiza imyaka 60 imaze ikora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, mu gitaramo kizabera muri Camp Kigali ku wa 20 Ukuboza 2026.
Umuganda Rusange usoza ukwezi kwa Nzeri 2026 wabereye mu Kagari ka Mbandazi, Umurenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo, wibandwaho ubutumwa bwo kwirinda kunywa inzoga n'ibiyobwabwenge n’ibindi bibazo bishobora guterwa n’ubusinzi.
Umuhanzi Bruce Melodie yashyize hanze indirimbo nshya yise “Irya 4”, ikubiyemo amategeko 10 avuga ku buzima n’imibanire, nyuma y’umunsi ashyize hanze n’amajwi yayo.
Umunyamakuru Kayitesi Yvonne uzwi nka Tessy, yagize icyo avuga ku makuru amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko we n’umugabo we Shizzo bari mu nzira zo gutandukana, avuga ko ayo makuru ari ibihuha.
Abahanzi Nyarwanda Ish Kevin na ELEMENT EleéeH, bagarutse mu rutonde rw’indirimbo 14 zatoranyijwe na Audiomack mu ndirimbo ziri guca ibintu muri iyi minsi, aho bombi bahagarariye u Rwanda muri uru rutonde ruriho abahanzi bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Mu bihe bitandukanue bamwe mu bakobwa n’abagore bakoresha imbuga nkoranyambaga bagiye bumvikana bavuga ku bagabo mu buryo busa n’ububibasira, harimo abavuze ko abagabo ari inyamaswa, inyana z’imbwa, yewe hari n’uwigeze kubita amagweja, n’ubwo hari ababivuga batebya abandi bakabivuga bakomeje.
Umuraperi Diplomate yasubije Miss Vanessa wavuze ko abagabo ari “inyamanswa mbi zikwiye kurindwa abakobwa”, avuga ko abagabo ari bo bafite uruhare runini mu gushyiraho amategeko arengera abagore no guharanira uburenganzira bwabo.