Imyidagaduro

Gateka Esther uzwi nka DJ Brianne, yahawe imodoka na telefoni yo mu bwoko bwa iPhone 18 Pro Max nyuma yo kwimukira muri Canada, aho yakiriwe n’umuryango wa DJ Ferry Dee.
Kwizera Cedric wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Igikoko Yowe Bogari (Content Creator) yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Impeta’.
Uwase Raissa Vanessa wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2015, yavuze ko abagabo ari “inyamanswa” zikwiye kwigishwa abakobwa uko bazirinda, asaba ababyeyi gutangira kubigisha abana babo bakiri bato.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2026, umuhanzi Kevin Kade umaze igihe aba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yamaze kugera muri Canada aho agiye gukorera ibitaramo bibiri.
Umuhanzi w’umunyarwanda Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie yateguje indirimbo nshya yise ‘Irya 4’.
Umuhanzi w’umuraperi w’umunyarwanda Kivumbi King ategerejwe mu gitaramo B’Raka Land EA cyateguwe n’umuhanzi ugezweho muri Uganda Joshua Baraka.
Umunyamakuru Murindahabi Iréné M. Irene yahakanye ibyo kugurisha Vestine ndetse asabira imbabazi abantu bose bamwise Yuda.
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, uzwi cyane mu itsinda rya Vestine & Dorcas, yasangije abamukurikira inkuru y’ibikomere n’ibibazo bikomeye avuga ko yanyuzemo nyuma yo gushaka na n’umugabo we Idrissa Jean Luc Ouédraogo ukomoka muri Burkina Faso.
Umuhanzikazi w’Umunyarwanda, France Mpundu, yahawe impano y’imodoka n’umugabo Moctar.
Umuhanzi w’umuraperi w’Umunyarwanda Ish Kevin yashyize hanze umuzingo w’indirimbo (Album) nshya yise “Trapish III: Win Some, Lose Some”, ugizwe n’indirimbo 10.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka