sangiza abandi

Harimo n’imvugo z’ivangura – Ibyaha 7 umuhanzi Yampano akurinyiranyweho

Yampano akurikiranyweho ibyaha 7

sangiza abandi

Iperereza ryakorewe Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano mu muziki Nyarwanda, ryagargaje ibindi byaha 7 akurikiranyweho n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

Yampano yatawe muri yombi ku wa 16 gicurasi 2026, nyuma y’ikirego RIB yakiriye ku wa 11 Gicurasi 2026, kijyanye no gukubita no gukomeretsa umugore we.

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Yampano yaba yarakubitaga umugore babanaga batarasezeranye, akamukomeretsa ndetse akanamufungirana mu nzu kugira ngo atajya kurega.

Mu byo akurikiranyweho harimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, kwangiza ibintu by’undi, kunywa ibiyobyabwenge, gukoresha imvugo z’ivangura, ifungiranwa ritemewe n’amategeko ndetse n’ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi.

RIB yavuze kandi ko hari igihe yaba yaragongesheje uwo mugore imodoka ubwo yari kuri moto, nyuma yo kumutera ubwoba ko azamwica.

Yampano afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

umugore wa yampano babanaga ariko batarashakanye

Photos:

[fluentform id="3"]