sangiza abandi

RIB yemeje ko Yampano yatawe muri yombi

sangiza abandi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, ukurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho no kunywa ibiyobyabwenge.

Umukunzi wa Yampano benshi bakunze kwita Vava aherutse gutangaza ko uyu muhanzi yamugonze, akamukubita, akamuruma izuru ndetse akamutera ubwoba bwo kumuhitana naramuka abivuze.

Vava yabitangaje ubwo yari kuri Live nuzwi nka GODFATHER, asobanura ihohoterwa yagiye akorerwa na Yampano mu bihe bitandukanye.

Uyu mukobwa yasobanuye ko umwuka mubi hagati yabo watangiye gukomera tariki ya 24 Werurwe 2026, ubwo bari bari kumwe mu modoka bagiye muri Sauna.

Avuga ko icyo gihe yasabye Yampano kureka gukoresha telefone atwaye, bikaza kurakaza uyu muhanzi kugeza ubwo amusohora mu modoka.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye itangazamakuru ko Yampano yafashwe ku wa 16 Gicurasi 2026, akurikiranyweho ibyo byaha byo guhohotera no gushyira ku nkeke umukunzi we Vava.

Amakuru kandi avuga ko Yampano yari yatorotse akimenya ko yarezwe ariko nyuma aza kwishyikiriza ubugenzacyaha.

Kugeza ubu uyu muhanzi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rigikomeje, dosiye ye ikaba iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Photos:

[fluentform id="3"]