sangiza abandi

Sudani y’Epfo: Umugaba Mukuru w’Ingabo za UNMISS yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro

sangiza abandi

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Maj Gen  Junhui Wu, yasuye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zikorera muri Batayo ya Rwanbatt-3 ahitwa Durupi. 

Muri uru ruzinduko yahagiriye kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nyakanga 2026, yari aherekejwe n’Umuyobozi w’Ingabo za UNMISS mu gice cy’Amajyepfo (Sector South), Brig Gen Shishir Bharadwaj, hamwe n’abandi bayobozi bo ku cyicaro gikuru cya UNMISS.  

Umugaba Mukuru wa UNMISS yakiriwe n’Umuyobozi wa Rwanbatt-3, Col Innocent Rwaka Muhirwe, wamugejejeho ibikorwa bya Batayo ikomeje gukora, uko isohoza inshingano zayo, ndetse n’imbogamizi ihura nazo  ku ishyirwa mu bikorwa ry’ ubutumwa bwo kubungabunga amahoro. 

Maj Gen Junhui Wu yashimiye abasirikare b’u Rwanda ku bw’ubunyamwuga, imyitwarire myiza, ubwitange ndetse n’uruhare bakomeje kugira mu gushyira mu bikorwa inshingano za UNMISS.

Yanabasabye gukomeza kuba maso no guhora biteguye gusohoza inshingano zabo neza, ashimangira ko ari ingenzi kuzuza neza inshingano bahawe hubahirizwa amahame n’indangagaciro biranga abasirikare b’Umuryango w’Abibumbye bari mu butumwa bw’amahoro.

Yagize ati “Dukwiye gukomeza kuba maso no gusohoza neza inshingano zacu.” Yakomeje ashishikariza abasirikare ba Rwanbatt-3 gukomeza kurangwa n’ubwitange n’ ubunyamwuga mu gutunganya inshingano zo kubungabunga amahoro. 

Sudani y’Epfo: Umugaba Mukuru w’Ingabo za UNMISS yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro
Maj Gen Junhui Wu yashimiye abasirikare b’u Rwanda ku bw’ubunyamwuga, imyitwarire myiza, n’ubwitange
Maj Gen Junhui Wu yashimiye abasirikare b’u Rwanda ku bw’ubunyamwuga, imyitwarire myiza, n’ubwitange

Photos:

[fluentform id="3"]