sangiza abandi

U Rwanda rugiye gutangiza Ikigo kizigisha ubwenge buhangano n’umutekano w’ikoranabuhanga

sangiza abandi

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 24 Nyakanga 2026 yemeje ishyirwaho ry’Ikigo cy’u Rwanda cyigisha Ikoranabuhanga rya Mudasobwa, Rwanda Institute of Computing (RIC), kizaba ishami ryihariye rya Kaminuza y’u Rwanda rigamije gutegura abahanga bazagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga.

Iki kigo giteganyijwe gutangira ibikorwa muri Nzeri 2026, aho kizajya gitanga amasomo yo ku rwego rwa Kaminuza yibanda cyane ku bwenge buhangano (AI) ndetse n’umutekano w’ikoranabuhanga.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe rigaragaza ko ishyirwaho rya RIC rije nyuma y’intambwe imaze guterwa na Rwanda Coding Academy, hagamijwe koroshya uburyo abanyeshuri bafite ubushobozi n’inyota yo gukomeza amasomo yisumbuye mu ikoranabuhanga rya mudasobwa babona amahirwe yo kubikora.

Guverinoma ivuga ko iki kigo kizagira uruhare mu kongera ubushobozi bw’igihugu mu gutegura abahanga bazafasha u Rwanda gukomeza kwihuta mu ikoranabuhanga no mu guhanga udushya.

Mu itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe hagira hati: “Ibi bizarushaho gushimangira ubushobozi bw’u Rwanda bwo gutegura abahanga bazafasha guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.”

Iri shuri rishya rigiye gushingwa mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira ubwenge buhangano mu byihutirwa mu iterambere ry’igihugu. 

Inama y’Abaminisitiri yateranya ku wa 8 Kamena 2026, yemeje ishyirwaho ry’ikigo cy’igihugu gishinzwe AI, kigamije gufasha mu kwihutisha iterambere ry’ubwenge buhangano, guhanga udushya, guteza imbere ishoramari no kunoza imiyoborere y’uru rwego.

U Rwanda rukoresha ikoranabuhanga rya AI mu nzego zitandukanye zirimo zirimo ubuzima, uburezi, ubutabera, ubuhinzi, ubucuruzi n’umutekano, ndetse no mu zindi serivisi zitandukanye z’igihugu.

Ishyirwaho rya RIC rishingiye kandi ku bunararibonye bumaze kuboneka muri Rwanda Coding Academy, aho abanyeshuri biga ubumenyi bujyanye n’ikoranabuhanga rya mudasobwa no guhanga porogaramu.

RIC izafasha mu kongera amahirwe yo gukomeza ayo masomo ku rwego rwa Kaminuza, bityo abarangije amashuri yisumbuye bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga babone inzira yoroshye yo kubukomeza no kububyaza umusaruro mu bushakashatsi no mu guhanga ibisubizo bishya.

U Rwanda rukomeje gushyira imbere iterambere rishingiye ku bumenyi, ikoranabuhanga no guhanga udushya, mu rwego rwo kwihutisha impinduka mu bukungu no kunoza serivisi zihabwa abaturage.

Gahunda ya kabiri y’igihugu  yo kwihutisha iterambere NST2, iteganya ko kugeza mu 2029, abaturage bose bazaba bafite ubumenyi bw’ibanze mu ikoranabuhanga, mu gihe abandi bagera kuri miliyoni imwe bazaba barahawe amahugurwa yihariye mu bijyanye na coding.

Ishyirwaho rya Rwanda Institute of Computing ni indi ntambwe mu rugendo rwo kubaka abahanga b’imbere mu gihugu, cyane cyane mu bijyanye n’ubwenge buhangano n’umutekano w’ikoranabuhanga, mu gihe isi igenda yinjira mu bukungu bushingiye cyane ku ikoranabuhanga.

U Rwanda rugiye gutangiza Ikigo kizigisha ubwenge buhangano n’umutekano w’ikoranabuhanga

Photos:

[fluentform id="3"]