Ibyihariye

Madamu Jeannette Kagame yasabye abahanga, abashakashatsi, abafata ibyemezo n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuzima gushyira imbaraga mu guhindura ubushakashatsi n’udushya mu bikorwa bifatika, kugira ngo icyuho kikigaragara mu kwita ku buzima bw’ababyeyi n’abana kizibwe burundu.
Perezida wa Leta ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahisemo Nicholas Checker, umudiplomate wahoze ar intasi mu rwego rushinzwe ubutasi rwa Amerika (CIA), nk’uwo yifuza ko aba ambasaderi wa yo mu Rwanda.
Itsinda ry’Impuguke rigize urwego rw’ubugenzuzi bwa IAEA buzwi nka Integrated Nuclear Infrastructure Review Mission for Research Reactors (INIR-RR), ryemereye u Rwanda gukomeza mu bindi byiciro bisigaye kugira ngo rwubake ikigo cy’ubushakashatsi no gukora imiti byifashisha ikoranabuhanga ry’ingufu za nucléaire.
Perezida Paul Kagame yakiriye Belén Calvo Uyarra, usoje inshingano zo kuba  Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi EU, mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuherwe w’Umunyamerika, Bill Gates, washinze akaba na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Gates Foundation, baganira ku gushimangira ubufatanye mu guteza imbere ubuzima, ubuhinzi, ubwenge buhangano n’ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga.
Umuherwe w’Umunyamerika, Bill Gates uri mu ruzinduko mu Rwanda, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, ashima uburyo u Rwanda rwongeye kwiyubaka nyuma y’ibihe bikomeye rwanyuzemo.
Perezida w'urukiko rw'ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, yasabye abanditsi b'inkiko, abacamanza n'abashakashatsi mu by'amategeko gukomeza kwiyungura ubumenyi kugira ngo barusheho guca imanza zirebana n'ubutaka n'iz'umuryango mu buryo bunoze kandi buhuje.
Nubwo hari intambwe yatewe, u Rwanda rugaragaza ko rukeneye hagati ya 12% na 21% by’umusaruro mbumbe warwo kugira ngo intego zose zizagerweho uko zakabaye mu 2030 mu gihe mu mwaka wa 2024-2025 byari bikiri kuri 8%.
Tariki 19 Nyakanga 1994  ni umunsi w’amateka ku Banyarwanda kuko ari bwo hagiyeho guverinoma yatangiye urugendo rwo kubaka u Rwanda tubona ubu rwunze ubumwe rutarangwamo amoko, irondo karere aho abaturage bose ari bahuriye kuri Ndi Umunyarwanda.
Perezida Paul Kagame yakebuye urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge arwibutsa ko ari rwo rufite inshingano zo kubaka u Rwanda rw’ejo hazaza ariko ko bitazakorwa n’abantu badafite ubuzima.