Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, ari kumwe n’abandi bayobozi bifatanyije n’abanyarwanda bafana Arsenal yo mu Bwongereza, mu birori byo kwishimira igikombe cya shampiyona yegukanye.
Abasirikare barindwi bayoboye Ingabo z’u Rwanda mu bihe bitandukanye kuva mu 1994, bafite amateka akomeye haba mu rugamba rwo kubohora igihugu, kubaka RDF no gushimangira umutekano imbere mu gihugu no mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku Isi.
Perezida Paul Kagame yashimiye kaminuza ya Oklahoma Christian University ku ruhare yagize mu iterambere ry’igihugu agaragaza ko yizeye ko ubufatanye hagati y’iyi kaminuza n’u Rwanda bizameza no mu bihe biri imbere.
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yagaragaje ko buri Munyarwanda wese akwiye kumva ko amateka yaranze u Rwanda atamureba kuko ari inshingano za buri umwe guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.
Mu rwego rwo kwirinda ko iki cyorezo kigera mu Rwanda, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kugeza ubu ntamuntu uragaragaraho iki cyorezo ndetze ko hakomeje gufatwa ingamba zinyuranye zo kwirinda.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na bagenzi bo mu bihugu bitandukanye, byibanze ku gushimangira ubufatanye, anabagezaho ubusabe bw’u Rwanda bwo gushyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF muri manda nshya.
Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga