Kuri uyu wa Gatatu, ba ofisiye b’ingabo z’u Rwanda baturutse mu mitwe itandukanye bitabiriye amahugurwa y’umunsi umwe ku bijyanye n’amategeko mpuzamahanga agenga intambara (IHL), yateguwe na komite mpuzamahanga y’umuryango utabara imbabare (ICRC).
Aya mahugurwa yatangijwe ku mugaragaro na Lt Col Simon Kabera, umuvugizi wungirije w’ingabo z’u Rwanda, ari kumwe n’umuyobozi wa ICRC mu Rwanda, Madamu Aurelie Grange.
Aya mahugurwa yari agamije gusobanurira ba ofisiye uburyo amategeko mpuzamahanga agenga intambara agira uruhare mu bikorwa bya gisirikare, cyane cyane imyitwarire mu bikorwa by’intambara, gutegura ibikorwa bya gisirikare, gufata ibyemezo no kurinda abasivili mu bihe by’intambara.
Yibanze kandi ku ikoreshwa ry’amahame y’ingenzi arimo kutarasa abasivile, gukoresha ingufu za gisirikare aho zigenewe, no gushyiraho ingamba zikumira amakimbirane, abashishikariza gukoresha aya mategeko mu gutegura ibikorwa no gufata ibyemezo bya gisirikare.








