sangiza abandi

Umuhora wa ruguru wiyemeje gufasha u Rwanda kugabanya imyuka ihumanya ikirere

sangiza abandi

Ubuyobozi bw’Umuhora wa Ruguru (Northern Corridor) buravuga ko bwiyemeje gufatanya n’u Rwanda mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere iva mu bwikorezi bwo mu muhanda, binyuze mu guhugura abashoferi b’amakamyo ku buryo bwo gutwara ibinyabiziga bukoresha neza lisansi kandi bukagabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Ku mihanda itandukanye y’u Rwanda, cyane cyane iyifashishwa n’amakamyo atwara imizigo mu bihugu bitandukanye, usanga hari imodoka zisohora imyotsi myinshi. Hari aho biterwa n’imikorere mibi y’ikinyabiziga, ariko abahanga bavuga ko n’imyitwarire y’umushoferi ishobora kugira uruhare mu bwinshi bw’imyuka isohoka mu modoka.

Ibi byatumye ubuyobozi bw’umuhora wa ruguru buhitamo guhurura abashoferi,bigishwa uko bagira uruhare mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Dushimirimana Jacqueline, umushoferi utwara amakamyo yambuka imipaka anyura muri Uganda agatwara imizigo ijya Dar es Salaam na Mombasa ndetse akagaruka i Kigali.

Avuga ko mbere y’amahugurwa atari azi neza ko uburyo atwaramo ikamyo bushobora kugira uruhare mu kwangiza ikirere.

“Mu by’ukuri twakanguriwe dushishikarizwa kumenya ko twari bamwe mu bantu bangiza ikirere, kuko twatwaraga tutabyitaho, tutazi ko twangiza ikirere.”

Avuga ko ubu yitondera uburyo akoresha moteri, umuvuduko n’imikoreshereze ya Lisansi.

Twizeyimana Abdalah, na we ni umushoferi wa Trinity Logistics ukorera ku nzira za Mombasa, Dar es Salaam na Uganda, avuga ko amahugurwa yabigishije uburyo bwo gukoresha neza lisansi no kwirinda ibikorwa byongera imyuka ihumanya ikirere.

Ati“Twize uko tugomba kubungabunga ibidukikije n’umwuka mwiza duhumeka, tudakoresha uburyo bw’amavuta agenda asohora imyotsi myinshi kuko bigira ingaruka ku bidukikije.Niba ufashe urujya n’uruza rw’imodoka zikwirakwiza ibyo byuka ku munsi umwe, uwo muzenguruko w’izo modoka uba uhagije kuba watanga uburozi bwangiza umwuka duhumeka”

Yongeraho ko baramutse bagerageje gukoresha neza amavuta, hakagira asigara, kompanyi yakunguka n’imishahara yazamuka kuko baba bagaragaza umusaruro mu kazi bakora.

Amahugurwa ahabwa abashoferi ayoborwa n’abarimo Lazarus Musyoka, umwarimu waturutse muri Kenya, ndetse na Kanyagisaka Justin, umuyobozi w’ihuriro ry’abashoferi b’amakamyo mu Rwanda.

Musyoka avuga ko kugeza ubu abashoferi bagera kuri 600 bamaze guhugurwa, muri bo 200 bakaba ari abo mu Rwanda.

Avuga ko inyungu z’aya mahugurwa zishingiye ku bintu bitatu by’ingenzi: umutekano wo mu muhanda, kugabanya ikiguzi cy’ubwikorezi no kurengera ibidukikije.

Musyoka avuga ko muri Kenya, aho gahunda yo guhugura abashoferi yatangiriye, isuzuma ryakozwe ryagaragaje ko gukoresha lisansi byagabanyutseho hafi 10 ku ijana ku bashoferi bari bamaze guhugurwa.

Ati “Muri Kenya twabanje gusuzuma umusaruro w’abashoferi twahuguye, dusanga harimo umusaruro ushimishije kuko amavuta yakoreshwaga yagabanyutseho 10 ku ijana.”

Avuga ko ubu hategerejwe isuzuma ry’ingaruka z’aya mahugurwa mu Rwanda, rizatanga amakuru ku musaruro wayo.

Ubuyobozi bw’Umuhora wa Ruguru buvuga ko kugabanya imyuka iva mu bwikorezi bwo mu muhanda biri mu bikorwa by’ingenzi bigamije gufasha u Rwanda kugera ku ntego zarwo zo kurengera ibidukikije.

Jesca Indangasi, Umuyobozi wungirije ushinzwe ubwikorezi n’igenamigambi mu Muhora wa Ruguru, avuga ko hari ubushakashatsi bw’ibanze ku byuka bihumanya ikirere biva mu gutwara imizigo ku mihanda y’uwo muhora mu Rwanda.

Ubu bushakashatsi bwakozwe mu gihembwe cya kane cy’umwaka wa 2024,bwerekanye gutwara imizigo kuri iyo mihanda bitera imyuka ihumanya ikirere ingana na toni zirenga 340,000 za gaz carbonique.

Umuhanda Kigali–Rusizi ni wo wagaragaje uruhare runini muri iyo myuka, kuko Indangasi avuga ko ubarizwaho hafi 84% by’imyuka yose yapimwe kuri iyo mihanda.

Aganira na RBA yagize ati”Intego ni ukugabanya ibyuka bihumanya ikirere nibura ku kigero cy’10% bitarenze mu mwaka wa 2030. Mu mibare bivuze ko tugomba kugabanya hafi toni ibihumbi 34 z’ibyo byuka ziturutse ku bikorwa byo gutwara imizigo kuri iyo mihanda.”

Indangasi avuga ko kugira ngo iyi ntego igerweho bisaba ubufatanye bw’inzego za Leta, abikorera ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bagira uruhare mu bwikorezi.

Umuhora wa Ruguru ni umwe mu mihora y’ingenzi ikoreshwa mu gutwara ibicuruzwa biva ku cyambu cya Mombasa muri Kenya bigana mu Rwanda no mu bindi bihugu byo mu karere.

Bivugwa ko mu kwezi kumwe, amakamyo arenga 7,000 yambukiranya uyu muhora wose, kuva Mombasa kugera i Kigali, urugendo rugera hafi ku birometero 1,600.

Ubu bwinshi bw’amakamyo butuma impinduka mu buryo bwo gutwara ibinyabiziga zishobora kugira uruhare rukomeye mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Inzego zitandukanye zahuguye abashoferi b’amakamyo

Jesca Umuyobozi wungirije ushinzwe ubwikorezi n’igenamigambi mu Muhora wa Ruguru

Mu Rwanda abashoferi b’amakamyo 200 bamaze guhugurwa

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]