Shampiyona y’u Rwanda ya BK Pro League 2026/27 yatangiye ku wa Gatandatu tariki ya 5 Nzeri 2026, aho Amagaju FC yatangiye neza atsinda Etoile de l’Est mu gihe Kiyovu Sports yatangiye nabi itsindwa na Gorilla FC naho Etincelles FC na Sunrise FC zigwa miswi.
Amagaju FC ni yo kipe yitwaye neza kurusha izindi mu mikino itatu yabaye ku munsi wa mbere, nyuma yo kubona amanota atatu n’ibitego bibiri izigamye. Ikipe yo mu Karere ka Nyamagabe yagezeho nyuma yo ikipe ya Etoile de l’Est ibitego 2:0 byose byabonetse mu gice cya kabiri.
Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0, mu cya kabiri Amagaju atangira neza ndetse ku munota wa 52 Tuyisenge Pacifique aza gufungura amazamu k’umupira yari ahawe na Jordan Dimbumba.
Amagaju yakomeje gusatira, maze mu minota y’inyongera Ayirala Samson akorerwa ikosa mu rubuga rw’amahina abona penaliti yaje guterwa neza n’umunyezamu Nicolas Sebwato, bihesha Amagaju intsinzi ya 2-0.
Ku rundi ruhande, Gorilla FC yatunguye Kiyovu Sports yahabwaga amahirwe mbere y’umukino, dore ko yari imaze iminsi mike yegukanye igikombe kiruta ibindi cya FERWAFA Super Cup 2026.
Gorilla FC yafunguye amazamu ku munota wa kane gusa, ubwo Sunday Inemesit yatsindaga igitego cyaje kuba n’icyinyuranyo kuri uyu mukino.
Kiyovu Sports yagerageje gushaka uko yishyura, ariko umunyezamu wa Gorilla FC, Cuzuzo Aimé Gaël,ayibera ibamba. Umukino urangira Kiyovu Sports itsinzwe 1:0
Mu wundi mukino wabereye kuri Stade ya Kamena, Etincelles FC na Sunrise FC zagabanya amanota nyuma yo kunganya 0-0.
Imikino ya BK Pro League irakomeza kuri iki Cyumweru, aho Marine FC irakina na Kigali FC, mu gihe Mukura VS irahura na Gasogi United FC. Ku wa Mbere, Police FC izakira Gicumbi FC.
Nyuma y’imikino y’umunsi wa mbere yabaye ku wa Gatandatu, Amagaju FC ni yo ayoboye urutonde rw’agateganyo rwa BK Pro League 2026/27 n’amanota atatu n’ibitego bibiri izigamye.











