kwibuka

Ikipe ya Tusker FC yo muri Kenya yasuye Urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi ruruhukiyemo Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu rwego rwo kubunamira.
Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko rikumira ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994 AGPF, ryasabye ko uburyo bwo kwigisha abana n’urubyiruko amateka ya Jenoside bikorwa hakurikijwe imyaka yabo cyane cyane mu gutegura imfashanyigisho zifashishwa mu rwego rwo kurushaho kuyasobanukirwa.
Urwego Mpuzamahanga Rwasigariyeho Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwatesheje agaciro ubusabe bwa Jean Kambanda na Jean de Dieu Kamuhanda bwo kurekurwa mbere y’igihe, mu byemezo byashyizwe ku mugaragaro ku wa 23 Nyakanga 2026.
Umuherwe w’Umunyamerika, Bill Gates uri mu ruzinduko mu Rwanda, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, ashima uburyo u Rwanda rwongeye kwiyubaka nyuma y’ibihe bikomeye rwanyuzemo.
Tariki 19 Nyakanga 1994  ni umunsi w’amateka ku Banyarwanda kuko ari bwo hagiyeho guverinoma yatangiye urugendo rwo kubaka u Rwanda tubona ubu rwunze ubumwe rutarangwamo amoko, irondo karere aho abaturage bose ari bahuriye kuri Ndi Umunyarwanda.
Minisitiri Bizimana yashimye ubutabera bw'u Bufaransa ko mu myaka 10 ishize bwongereye imbaraga mu gukurikirana no guhana abakoze ibyaha, hagamijwe kurwanya umuco wo kudahana no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Tariki 18 Nyakanga 1994 hari hashize iminsi 102 Jenoside yakorewe Abatutsi iri kuba mu gihugu hose ari nako Ingabo za RPA zari mu rugamba rwo kuyihagarika no kubohora igihugu.
Dr. Eugène Rwamucyo yatsinzwe ubujurire yari yaratanze mu Rukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa rwamukatiye igifungo cy’imyaka 23 nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.
Minisitiri w'ubumwe bw'abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascene avuga ko abakoloni n'abamisiyoneri bishe indangagaciro n'umuco nyarwanda bakuramo byinshi byahuzaga abanyarwanda ibyaje kuba intandaro y'isenyuka ry'ubumwe bari bafitanye.
Perezida wa Sena, Dr. Kalinda Francois-Xavier, yashimiye ibihugu byateye intambwe yo gufasha u Rwanda gukurikirana no kugeza mu butabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu mahanga