sangiza abandi

Rubavu: Abikorera baremeye abatishoboye barokotse Jenoside

sangiza abandi

Abikorera bo mu karere ka rubavu bakoze igikorwa cyo kuremera abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baboroza amatungo ndetse banabubakira inzu zo kubamo.

Igikorwa cyo kuboroza nka 8 ndetse hanatahwa ku mugaragaro inzu 15 babubakiye, cyabereye i Rubavu ku wa kabiri itariki 23 kamena 2026.

Ni igikorwa kandi cyabimburiye icyo Kwibuka ku nshuro ya 32 abikorera bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye ku Rwibutso rwa Commune Rouge ruherereye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

Iki gikorwa cyateguwe n’abikorera bo muri aka Karere, cyanitabiriwe n’Umuyobozi wako, Mulindwa Prosper, abo mu nzego z’umutekano n’abandi bayobozi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko abikorera ari inkingi ikomeye y’iterambere ry’Igihugu, abasaba gukomeza kurinda ubumwe bw’Abanyarwanda mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.

Mulindwa yabasabye kandi kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kudakoresha ubushobozi bwabo mu bikorwa byahungabanya Igihugu. 

Abikorera bo mu Karere ka Rubavu bahaye abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi inzu 15
Babaremeye kandi inka 8
Ni igikorwa cyabanjirije icyo Kwibuka ku nhsuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Iki gikorwa cyabereye i Rubavu ku wa kabiri itariki 23 kamena 2026
Yabasabye kandi kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Photos:

[fluentform id="3"]