U Rwanda rwatangiye gukoresha Lenacapavir, umuti mushya ugamije gufasha abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura virusi itera SIDA kuyirinda, aho uzajya uterwa mu rushinge inshuro ebyiri mu mwaka. Mu cyiciro cya mbere, Minisiteri y’Ubuzima irateganya ko mu mezi ya mbere uzaba umaze kugerwaho n’abarenga 5.000 bo mu byiciro by’abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura VIH.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, ubwo yatangizaga ku mugaragaro gahunda yo gutanga uyu muti, ku wa 29 Ugushyingo 2026, mu birori byabereye muri BK Arena, byahuriranye no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya SIDA no kureba imikino ya shampiyona ya volleyball.
Mu bazahabwa Lenacapavir mu ntangiriro harimo abantu bafite abo bashakanye babana na VIH, abagore batwite bafite ibyago byinshi byo kwandura ndetse n’abakora umwuga w’uburaya. Minisitiri Nsanzimana yavuze ko uko uyu muti uzagenda uboneka ku bwinshi, hazanatekerezwa uko wagerwaho n’abandi bazifuza kuwukoresha.
Yagize ati: “Ku ikubitiro turateganya ko muri aya mezi ya mbere uyu muti uzagera ku bantu barenga 5.000 mu bice bitandukanye by’igihugu. Uyu muti ntabwo ari urukingo kuko Virusi Itera Sida ntabwo irabona urukingo. Ni umuti batera mu rushinge, umubiri ugakora ubwirinzi kugeza amezi atandatu ashize, nyuma yaho ugafata urundi.”
Minisitiri Nsanzimana yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bitatu bya mbere muri Afurika byatangije ku mugaragaro ikoreshwa rya Lenacapavir, asobanura ko ari indi ntambwe mu kongera uburyo bwo gukumira ubwandu bushya bwa VIH.
Lenacapavir ni umwe mu miti ikoreshwa mu kwirinda kwandura VIH mbere y’uko umuntu ayandura, izwi nka PrEP. Itandukanye n’ibinini bisanzwe bifatwa buri munsi, kuko yo itangwa mu rushinge rumara amezi atandatu. Yunganira ubundi buryo busanzwe bukoreshwa mu Rwanda, burimo ibinini bya PrEP n’urushinge rwa Cabotegravir rutangwa buri mezi abiri.
Icyakora, uyu muti ntusimbura ubundi buryo bwo kwirinda. Gukoresha agakingirizo, kwipimisha VIH no gukurikiza inama z’abaganga biracyafite akamaro. Lenacapavir kandi igenewe abantu batanduye VIH ariko bafite ibyago byinshi byo kuyandura; si umuti uvura umuntu wamaze kwandura cyangwa usimbura imiti igabanya ubukana bwa virusi.
Minisitiri w’Ubuzima yibukije ko ababana na VIH bagomba gukomeza gufata imiti igabanya ubukana bwayo, kuko Lenacapavir igamije gukumira ubwandu bushya, aho kuvura abamaze kwandura.
VIH iracyari ikibazo cy’ubuzima rusange
Imibare Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abantu 2,2% bari hagati y’imyaka 15 na 49 mu Rwanda babana na VIH. Abayibana mu gihugu hose bagera ku 234.164, muri bo 98,4% bakaba bafata imiti igabanya ubukana.
Minisiteri kandi ivuga ko buri mwaka mu Rwanda handura abantu 2.306, mu gihe 2.476 bahitanwa n’indwara zifitanye isano na SIDA. Ku ntego mpuzamahanga ya UNAIDS ya 95-95-95, u Rwanda rugeze kuri 96-98-98, bivuze ko rwarenze intego mu kumenya abafite virusi, kubagezaho imiti no kugabanya ubukana bwa virusi mu maraso y’abayifata.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ku bikorwa byo kurwanya VIH, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’indwara z’umwijima mu mwaka wa 2024-2025, yo yagaragaje ko mu 2024 u Rwanda rwari rufite abantu bagera ku 236.538 babana na VIH.
Iyo raporo igaragaza kandi ko ubwandu mu baturage muri rusange bwari hafi 2,7%, ikaba inerekana ko ibyago byo kwandura bitangana mu byiciro bitandukanye by’abaturage.
Minisitiri Nsanzimana yavuze ko urubyiruko ruri mu bafite umubare ugaragara w’ubwandu bushya, asaba abantu kwirinda hakiri kare no kutirara kuko virusi itera SIDA igihari kandi nta muti uyikiza burundu uraboneka.
Ati: “Turabarura ko ku munsi handura Virusi Itera Sida abantu batandatu, kandi imibare itwereka ko abandura cyane ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 25. Ubutumwa duha urubyiruko ni ukwirinda hakiri kare kuko Sida iracyahari kandi ni indwara idakira.”
Ku rwego rw’isi, imibare ya UNAIDS igaragaza ko mu 2025 abantu bagera kuri miliyoni 41 babanaga na VIH, mu gihe abandi miliyoni 1,2 bayanduye muri uwo mwaka. Abagera ku bihumbi 570 bahitanywe n’indwara zifitanye isano na SIDA.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryasohoye amabwiriza mu 2025 asaba ko Lenacapavir ikoreshwa nk’ubundi buryo bwiyongera ku buryo busanzwe bwo kwirinda VIH.
OMS ivuga ko itangwa ryayo kabiri mu mwaka rishobora gufasha abantu bafite ibyago byo kwandura, cyane cyane ababangamirwa no gufata ibinini buri munsi cyangwa gusura amavuriro kenshi.








