Perezida Paul Kagame yagaragaje ko igihugu kidashobora kuba ingwate ku bantu bashaka ko amateka aba uko bayashaka cyangwa uko bashaka kuyumva.
Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 27 Kamena 2026, ubwo yatangizaga Inama Nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugamba rwo kuyihagarika, yateguwe n’Umuryango Unity Club-Intwararumuri yitabiriwe n’abagera ku 1500.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Perezida Kagame yatangiye avuga ko abantu batakumva amateka kimwe bitewe n’impamvu zitandukanye zishamikiye kuri ayo mateka zirimo inyungu bayakuyemo, ipfunwe baterwa n’ibyo bakoze n’ibindi avuga ko nabyo bifite ishingiro, agaragaza ko kubirenga ari ukubyegeranya bikavamo ukuri.
Yagize ati “ Igifite ishingiro kurusha ni ukugerageza kubirenga abantu bagashaka uko twagenda twegeranya ibintu bikavamo ukuri twashingiraho dukora ibindi. Hari n’ukuri kutasubirwaho cyangwa se harimo ibimenyetso abantu biyemerera bakavuga ngo ni byo. Izindi mpaka ziba iz’iki? Aho kugira ngo iryo somo ridufashe kugera ku byo twifuza”.
Perezida Kagame yavuze ko abazana impaka nyinsi ari abantu binangira agaragaza ko igihugu kidashobora kuba ingwate y’abo bantu banze kwemera ukuri. Avuga ko u Rwanda rwatanze umwanya uhagije ngo abantu bazamure imyumvire ariko bikwiye kugira aho bigarukira.
Yagize ati “ Igihugu ntabwo cyaba ingwate ku bantu bo bashaka kugira ngo amateka abe uko bayashaka cyangwa uko bashaka kuyumva kutari uko akwiye kuba ari. Izo mpaka zose zikwiye kubona umwanya zikaba, ubushakashatsi buba n’ibindi byinshi rwose bikwiye umwanya uhagije. Kandi ngira ngo imyaka tumaze uwo mwanya cyangwa warabonetse cyeretse kuba twawukoresha nabi gusa”.
Umukuru w’igihugu yavuze ko hari abinangira bakanga kwemera ukuri nyamara bakuzi neza ariko kubera wenda hari umubano uri hagati y’abo bantu bombi bigatuma umwe ashaka uko yarengera wa muntu kugira ngo cya cyaha ntikibe cyo ndetse agashaka no kubwira abandi ko atari icyaha.
Perezida Kagame yavuze ko hari n’abanga kwemera kubera ko na bo icyo cyaha kiba gishobora kubagiraho ingaruka.
Yagize ati “ Ndetse hari n’ubikora kubera ko icyo cyaha nicyemerwa niyo byaba biturutse ku buhamya gifite ukuntu kizazenguruka kikagira uko kimugeraho, rero abikumira hakiri kare. Umuntu X, mfitanye isano nawe ( inshuti cyangwa umuvandimwe) naramuka ahamijwe icyaha nanjye bizangeraho”.
Yagaragaje ko hari n’abanga kwemera kubera ko batemera ko ibyo bakoze ari icyaha aho baba bahamanya n’umutima wabo ko ibyo bakoze ari ukuri.
“Ugasanga niba hari umuntu wishwe ugasanga we aravuze ngo yari akwiye kuba apfa n’ubundi, (…) ubundi kuki yabaho”.
Yashimangiye ko “Nk’Abanyarwanda byabayeho kandi bakabibamo bakwiye kwishakamo ibisubizo byanze bikunze”.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko amateka u Rwanda rwanyuzemo agomba kuzahora yibukwa kugira ngo Abanyarwanda bayahereho bubaka Igihugu.
Ati “Ni amateka akomeye akubiyemo byinshi abantu bagomba kwibuka, bagomba guheraho bubaka Igihugu bundi bushya uko Abanyarwanda babishaka. Harimo ndetse n’ibyo abantu baba badashaka no kwibuka, birumvikana ariko ni ngombwa ko abantu bihangana bakagerageza kwibuka kuko bibamo amasomo menshi.”
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwagize amateka mabi ariko atari ko byari bikwiye kugenda.
Yagize ati “Twagize amateka mabi pe, (…) mabi ariko. Ntakubinyura iruhande, arikose ni byo Abanyarwanda bashakaga, niba ari byo Abanyarwanda b’icyo gihe twebwe ubu dufite inshingano zo kuvuga ngo aya mateka ni ayacu ariko si ko twari dukwiye kuba tumeze, si ko twari dukwiye kuba twarabaye, ni nacyo kwibohora bivuze. Abanyarwanda kuba twarabohotse, twaribohoye, ibituranga ntapfunwe bidutera ni ko bikwiye kuba bimeze. Ibyo ni byo twaberaho, ni nabyo twapfira biramutse ari ngombwa.”
Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko u Rwanda rugeze ku rwego rwiza haba ku babishaka no ku batabishaka, ashimangira ko nubwo habaho kwinginga riko hari aho bigera bigahagarara.










