Mu Rwanda hageze ikoranabuhanga rizajya ryifashishwa mu gukusanya no kuvangura imyanda ryifashishwa n’abayitwara hirya no hino, mu rwego rwo kurengera ibidukikije no gushyira hamwe imyanda imwe, ku buryo hari n’ishobora gukoreshwa mu kubyazwamo ibindi bintu.
Iri koranabuhanga ryakozwe mu rwego gufasha abantu kuvangura imyanda itandukanye ibora n’itabora irimo purasitiki, ibikoresho by’ikoranabuhanga, impapuro, imyanda ibora n’itabora n’ibindi.
Sosiyete ya COPED ikusanya ikanatwara imyanda mu buryo burengera ibodukikije akaba ni yo yamuritse iri koranabuhanga.
Umuyobozi Mukuru wa COPED, Buregeya Paulin, yavuze ko uretse gukusanya imyanda banafasha mu gukangurira abantu uburyo bwo kuvangura imyanda.
Ati “Turi hano dufasha PSF kwegeranya imyanda yose ya hano, ariko tunakira imyanda yose ituruka kuri purasitiki n’ibikoresho by’ikoranabuhanga.”

Yakomeje agira ati “Nyuma y’uko iyi Expo irangiye turateganya kugumishaho iyi ‘stand’ y’ibidukikije hagategurirwa kandi hagakorerwa ubukangurambaga buhoraho bwo kurengera ibidukikije byangizwa n’imicungire mibi y’imyanda, no kwigisha abatugana kumenya imyanda yose yateza akaga abantu.”
Buregeya yavuze ko nyuma yo gukusanya imyanda yatandukanyijwe, bafata ibikoresho bifite agaciro bigasubizwa mu ruganda cyangwa bikongera gukoreshwa, cyane cyane binyuze mu bikorwa byo gutunganya imyanda.
Kuvangura imyanda bizajya bikorwa hifashishijwe AI
Kimwe mu byo ubu buryo bushya bufite ni uko hazajya hakoreshwa ikoranabuhanga ryitwa ‘Smart Bin’ mu kuvangura imyanda hifashishijwe ubwenge buhangano AI.
Imashini izajya yerekwa igikoresho, ivuge icyo ari cyo, ubwoko bw’imyanda kibarizwamo, n’aho kigomba gushyirwa, mu kumenya niba gikwiye kujugunywa, cyangwa gishobora no kuba cyakoreshwa ibindi aho kujugunywa, ndetse ibishobora kwangiza ubuzima no guhumanya ikirere bigashyirwa ahabugenewe mu kurengera ibidukikije.
Iyi sisitemu kandi igaragaza neza ingano y’imyuka ihumanya ikirere icyo gikoresho kijugunywe cyari gifite. Iri koranabuhanga rifite ubushobozi bwo kugaragaza ko iyo puberi yuzuye ku buryo utwara imyanda ahita aza kuyitwara.


Buregeya yavuze ko iri koranabuhanga rizifashishwa mu kwihutisha no koroshya ibi bikorwa byo kuvangura imyanda, ndetse ashimangira ko bifuza kurishishikariza abantu bose.
Yagize ati “Kimwe mu bintu twabonye ni uko ikoranabuhanga rya AI risigaye riri mu bintu byose. Natwe twazanye sisitemu ushyira muri puberi, twe tugasigara tuvugana na yo ikajya iduha amakuru.”
Yasabye abaturage gushyigikira ubu buryo bushya bujyanye na gahunda y’Igihugu yo kwimakaza ikoranabuhanga mu kwihutisha no koroshya ibikorwa bitandukanye.
Ati “Reka dufatanye dutangize urugamba rwitwa kuvangura imyanda. Dukenye imbaraga za Leta, ibigo by’imari n’abandi bafatanyabikorwa.”
Ubu buryo bushobora gutanga inyungu ku baturage, kuko bashobora kubona amafaranga binyuze mu kugeza imyanda yabo ku bigo biyikusanya.
Umuturage yishyurwa hagati ya Rwf 100 na Rwf 200 ku kilo cy’imyanda ikomoka ku bikoresho by’ikoranabuhanga, bitewe n’ubwoko bw’ibikoresho, mu gihe plastiki ishobora kugurwa kugera kuri Rwf 100 ku kilo.













