Ibitekerezo

Ubushakashatsi bwakozwe na Brigham Young University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, buyobowe na Prof. Julianne Holt-Lunstad, bwasesenguye ubushakashatsi burenga 140 bwakorewe ku bantu barenga miliyoni eshatu, Bwerekanye ko kubaho mu bwigunge cyangwa kutagira imikoranire n'abandi byongera ibyago byo gupfa imburagihe ku kigero kiri hagati ya 26% na 32%.
Imyaka 32 irashize izari Ingabo (RPA) Inkotanyi zibohoye igihugu, nyuma y’urugamba rwamaze imyaka ine aho rwatangiye mu Ukwakira 1990 kugeza muri Nyakanga 1994.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwanyuze mu rugendo rurerure rwo kongera kwiyubaka no kuzahura igihugu cyari cyarasenyutse mu nzego zose. Mu myaka 32 ishize, rwabashije kuva mu bibazo bikomeye birimo iby'umutekano, ubukungu n'imibereho y'abaturage, rugera ku rwego rufatwa nka kimwe mu bihugu biri kwihuta mu terambere haba muri Afurika no ku Isi.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru Archives of Sexual Behavior bwerekanye ko mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina abagabo bagera ku byishimo byabo bya nyuma ku kigero cya 95% mu gihe abagore ari 65%.
Kera nkiri umwana muto niga mu mashuri abanza , nakuze mbona abarimu badusomera ibitabo bitandukanye birimo udutabo twa Bakame, udutabo twabagamo inkuru zitandukanye zirimo iza Ngunda, Petero Nzukira, umukobwa wo mu Gisabo n'izindi.
Iyi nkuru igendereye kwigisha abantu uburyo bwiza bwo gutangira impera z'icyumweru mu mutuzo. Nta gushidikanya niba ukoresha karindari ya Grégoire, ikiruhuko cy'impera z'icyumweru "weekend" bimwe abato bakunze kwita kuryoshya wakigezemo
Uguterana amagambo no kwandagazanya byeruye hagati y’abanyamakuru bakora ku bitangazamakuru bya Isibo TV&Radio na SK FM byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga
Umuhanga mu bya siyansi mu bijyanye n’imitekereze, Robert O. Duncan, avuga ko kurota bifasha umuntu kuyungurura amarangamutima nibyo yanyuzemo umunsi wose ndetse bigacubya uburakari yagize.
Ndabyibuka nkiri agakobwa gato mu myaka irenga 10 ishize, nigeze gutaha ubukwe bw'umuvandimwe wanjye, mbona uburyo imiryango yateranye, inshuti ze n'abana tungana batashye ikirori, ntibagiwe amamodoka yatatswe mu buryo butangaje, nange ndavuga ngo inzozi zange ni ukuzakora ibyo birori by'akataraboneka.
Umuririmbyi w’indirimbo ya 169 mu Gushimisha Imana yarateruye agira ati “Mana nk’uko wafashaga ba sogukuruza, ni ko natwe uzadufasha mu myaka iri imbere.”