sangiza abandi

Impamvu FPR yemeye gusaranganya imyanya n’andi mashyaka nyamara yari imaze gutsinda urugamba

sangiza abandi

Imyaka 32 irashize izari Ingabo (RPA) Inkotanyi zibohoye igihugu, nyuma y’urugamba rwamaze imyaka ine aho rwatangiye mu Ukwakira 1990 kugeza muri Nyakanga 1994.

Muri icyo gihe cy’imyaka ine ntabwo yaranzwe n’urugamba rw’amasasu gusa, ahubwo hagiye habamo n’ibiganiro  hagati ya Guverinoma yari ku butegetsi mu Rwanda na FPR Inkotanyi yari mu buhungiro.

Mu biganiro byabaye harimo ibyabareye i Arusha muri Tanzania byabaye tariki 4 Kanama 1993 byasize hasinywe amasezerano yemeza isaranganywa ry’ubutegetsi mu Rwanda.

Bimwe mu byemejwe muri aya masezerano harimo ko hagombaga kubaho guverinoma y’inzibacyuho ndetse amashyaka yose akagabana imyanya. Icyo gihe mu Nteko Ishinga Amategeko y’inzibacyuho, MRND, FPR, PSD, PL na MDR bose bahawe intebe 11 buri shyaka, PDC igira imyanya ine.

Nyuma y’uko amasezerano ashyizweho umukono, ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi mu Rwanda n’abayobozi baryo bakomeye ntibigeze bubahiriza ibyari byemerejwe i Arusha ndetse bakomeje gushyira imbere imigambi ya politiki y’agatsiko k’abahezanguni, gukwirakwiza intwaro no gutoza imitwe y’interahamwe byose byari mu mugambi wo gutegura Jenoside.

Ibi byatumye Inkotanyi zikomeza umugambi zari zaratangiye wo guharanira uburenganzira bw’impunzi zisaga ibihumbi 500 zari zimaze imyaka irenga 30 hanze y’igihugu. Ibi byaje kugerwaho tariki 4 Nyakanga 1994.

FPR yemeye gusaranganya ubutegetsi n’andi mashyaka

Nyuma y’uko urugamba rwo kubohora igihugu, FPR Inkotanyi yemeye ko habaho gusaranganya ubutegetsi n’andi mashyaka yari asanzwe mu gihugu nubwo ingabo za Leta yari imaze kuneshwa (FAR) zari zimaze gutsemba Abatutsi.

Umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu ngishwanama rw’inararibonye, Tito Rutaremara, yagarutse ku buryo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi biyumvaga nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu n’uburyo bemeye ko ubutegetsi bugomba gusaranganywa n’abari muri Leta yari imaze gukora Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu kiganiro kigaruka ku rugendo rw’u Rwanda rwo kwibohora kuva mu ntekerezo zo gutangiza urugamba kugeza uyu munsi Abanyarwanda bizihiza imyaka 32 ishize rurangiye. Rutaremara yavuze ko na mbere yo gutangira urugamba intego nyamukuru y’Inkotayi yari ubumwe bw’Abanyarwanda kurusha ibindi byose.

Yagize ati “ Muri FPR na mbere dutangira kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, igitekerezo cya mbere mu igenamigambi ryacu cyari ukubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.” Kubaka ubumwe rero ntabwo ubwubakana n’uwo muri kumwe ahubwo ubwubakana n’uwo muhanganye kuko uwo muri hamwe muba mwumvikana, uwo muhanganye ni we witaho cyane.”

Tito Rutaremara yavuze ko muri FPR ari ibintu bari baremeranyijweho ko umuntu wese uzifuza kubiyungaho agamije kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda bazamwemera kuko ari cyo barwananiraga kuva mu ntangiro ndetse ngo no mu gihe cy’urugamba hari abazaga kubiyungaho bavuye mu bo bari bahanganye bakabemerera kuza kurwanana nabo.

Yagize ati “ Twumvikanye ko nihagira umuntu uza ashaka kujya muri FPR tuzamwerera akinjiramo akaba umunyamuryango kimwe n’abandi, n’igihe twari turi ku rugamba uwazaga ashaka kurwana ku ruhande rwacu twaramufataga akajyamo akarwanana n’abandi ni nacyo cyatumaga tutagira imfungwa kuko abo twafataga twabinjizaga mu gisirikare kandi bakagumana amapeti yabo bari basanganywe n’abandi bose bazaga mu rwego rwa politiki twarabafataga. Uko niko twafashe ba Kanyarengwe.”

Yagarutse kandi ku buryo urugamba rurangiye bamaze gufata igihugu bafashe abasirikare bagera ku 1500 bari basigaye banze kujyana n’abandi bari bahunze nyuma yo gutsindwa bakabinjiza mu gisirikare.

“Tuhageze twasanze hari abasirikare 1500 ba FAR banze kujyana n’abandi turabafata tubajyana i Gako barigishwa binjira mu gisirikare cya RPA kandi abari abasirikare bakuru bagumanye amapeti yabo uwari jenerali akariguma ndetse agategeka uwo asanze hatitawe ko yari ku ruhande rwamurwanyaga ndetse akaba ari we ubohoye igihugu”.

Yavuze ko bagiye bahamagara n’abari abanyamuryango ba MRND batari bari mu gihugu mu gihe cya Jenoside barimo bambasaderi n’abandi kuza bagafatanya kongera kubaka igihugu avuga ko hari abemeye kuza ariko hari n’abanze.

Ku wa 19 Nyakanga 1994, mu Rwanda hagiyeho Guverinoma y’Ubumwe yagombaga kumara imyaka itanu, nyuma hakaba amatora.

Ni Guverinoma yagiyeho nyuma y’iminsi mike Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n’ingabo zari iza RPA Inkotanyi. Jenoside yasize isenye igihugu mu buryo bugaragara, haba mu bigaragarira amaso dore ko Abatutsi basaga miliyoni bari bamaze kwicwa, mu gihe abandi banyarwanda basaga miliyoni ebyiri bari bafashe iy’ubuhungiro barimo n’abari basize bagize uruhare muri Jenoside.

Abaturage bitabiriye umuhango wo kurahira kwa Guverinoma y’inzibacyuho muri Nyakanga 1994
Aba ni abari bagize guverinoma y’inzibacyuho

Photos:

[fluentform id="3"]