sangiza abandi

Richard Nick yataramiye i Kigali, ahishura ibyo Imana yamweretse muri Israel

sangiza abandi

Umuramyi Richard Nick Ngendahayo yongeye guhura n’abakunzi be mu gitaramo gikomeye cya “Niwe Healing Live Concert Edition 2”, cyabereye muri BK Arena, aho yaririmbye indirimbo ze zakunzwe, asangiza abacyitabiriye ubuhamya bw’urugendo rwe rwo gukorera Imana.

Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Ugushyingo 2026, kikaba cyari umwanya wihariye kuri uyu muramyi wari umaze igihe kinini aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Cyahuriranye no kumurika ku mugaragaro album ye nshya yise “Mutima”.

Mu bihe byaranze iki gitaramo, Richard Nick Ngendahayo yasangije abacyitabiriye ubuhamya bw’ibyo avuga ko Imana yamweretse ubwo yari muri Israel mu 1999, aho yari yagiye ahagarariye u Rwanda. Yavuze ko yagize ibihe byihariye byo guhura n’Imana, bikamusigira ubutumwa n’icyerekezo byakomeje kumuyobora mu rugendo rwo kuyikorera.

Uyu muramyi yageze ku rubyiniro ahagana saa yine z’ijoro, ariko ntiyabanje kuririmba atarasobanurira abakunzi be impamvu yatinze. Yababwiye ko yahuye n’ibigeragezo yashyize mu rwego rw’intambara yo mu buryo bw’umwuka, avuga ko Satani yashatse kumubuza kugera ku rubyiniro, ariko Imana ikamurwanirira.

Ati “Uzi kugira ngo mbashe kujya ku rubyiniro? Nahuye n’ibintu ntashaka kuvugira hano. Cya Satani kiragatsindwa n’Imana. Yarwanye araneshwa.”

Yakomeje asaba imbabazi abari bamutegereje, avuga ko ubusanzwe akunda kubahiriza gahunda n’igihe, ariko ko kuri iyi nshuro yahuye n’ibyamubujije kugera ku rubyiniro ku gihe.

Ati “Ndi umuntu wanga kwica gahunda, ukunda kubahiriza igihe. Ariko Satani ariyeranja, aravuga ati ‘Uyu munsi, turahangana’. Nanjye nti ‘Kuko uri cya Satani, Uwiteka aragutsinda’. Yamutsinze. Yesu abahe umugisha, mwakoze kunyihanganira kandi Uwiteka abibahembere. Turatangiye rero.”

Richard Nick Ngendahayo yakomeje gutaramira abitabiriye, abagezaho zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo “Ibuka”, “Ntwari Batinya” na “Mbwira Ibyo Ushaka”, aho abari muri BK Arena baririmbaga bifatanyije na we.

Mu gihe yaririmbaga “Ntwari Batinya”, uyu muramyi yapfukamye imbere y’Imana ayishimira, agaragaza ubutumwa bukubiye muri iki gihangano cyasohotse mu 2017, gisingiza Yesu Kristo nk’Intwari idatsindwa kandi ari isoko y’imbaraga n’uburinzi ku bayizera.

Iki gitaramo kandi cyaranzwe n’ibihe byihariye ubwo Pasiteri Julienne Kabanda yahuriraga na Richard Nick Ngendahayo ku rubyiniro, bakaririmbana indirimbo “Mbwira Ibyo Ushaka”. Ibi byagaragaje ko uretse impano yo kubwiriza Ijambo ry’Imana, afite n’iyo kuririmba.

Undi wamamaye muri iki gitaramo ni Rachel Uwineza, wahawe umwanya wo kuririmba imwe mu ndirimbo za Richard Nick Ngendahayo. Nyuma yo kumwumva, uyu muramyi yamushimiye avuga ko “Araririmba ijuru rikamanuka”.

Mu bitabiriye iki gitaramo harimo n’abandi baramyi n’abahanzi batandukanye, barimo Israel Mbonyi, Gentil Misigaro na Josh Ishimwe, witabiriye aherekejwe n’umubyeyi we. Israel Mbonyi aherutse kubwira InyaRwanda ko Richard Nick Ngendahayo yamubereye umusingi ukomeye mu gufata icyemezo cyo gukorera Imana binyuze mu kwamamaza ingoma yayo.

Bishop Gafaranga na we yari mu bitabiriye iki gitaramo, ari kumwe n’umugore we Annette Murava, uherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise “Mwungeri”.

Mbere y’uko Richard Nick Ngendahayo ajya ku rubyiniro, abitabiriye basusurukijwe na Rene Patrick na Tracy Agasaro, baririmbye indirimbo zirimo “In Christ Now” na “Jehovah”,.

“Niwe Healing Live Concert Edition 2” ni igitaramo cya kabiri Richard Nick Ngendahayo akoreye muri BK Arena, nyuma y’icyo yahakoreye ku wa 29 Ugushyingo 2025. Kuri iyi nshuro, yakoresheje uyu mwanya mu kongera guhura n’abakunzi be, kubasangiza ubuhamya bw’urugendo rwe rwo kwizera no kumurikira album nshya “Mutima”.

Photos:

[fluentform id="3"]