Lenacapavir ni umuti mushya ugamije kurinda abantu kwandura Virusi itera Sida (HIV), uzajya uterwa inshuro ebyiri gusa mu mwaka. Nubwo u Rwanda rugiye gutangira kuwukoresha, ntabwo uzahabwa buri wese, kuko wagenewe abantu badafite HIV ariko bafite ibyago byinshi byo kuyandura.
Uyu muti uje kongera amahitamo y’uburyo bwo kwirinda HIV mu Rwanda, aho abantu bari basanzwe bakoresha ibinini bya PrEP bifatwa buri munsi ndetse n’undi muti witwa Cabotegravir na wo utangwa mu nshinge.
Itangizwa ry’ikoreshwa rya Lenacapavir riteganyijwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 29 Ugushyingo 2026, muri BK Arena, mu bikorwa byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Sida. Guhera ku wa 1 Ukuboza 2026, uzatangira gutangwa ku buntu mu bigo nderabuzima 14 byatoranyijwe mu gihugu hose.
Uko Lenacapavir ikora
Lenacapavir ni umuti ugabanya ibyago byo kwandura HIV, ukora ubuza iyi virusi kwinjira mu turemangingo tw’umubiri no gukomeza kwiyongera.
Ntabwo ari urukingo rwa burundu, ahubwo ni umuti wo kwirinda ubwandu bwa HIV uzwi nka PrEP. Ukoreshwa n’umuntu utarandura iyi virusi, ariko ufite ibyago byo kuyandura.
Umwihariko wawo ni uko utandukanye n’ibinini bisanzwe bya PrEP bisaba gufatwa buri munsi. Lenacapavir itangwa mu nshinge inshuro ebyiri mu mwaka, buri mezi atandatu.
Icyakora, kugira ngo umuntu atangire kuyikoresha, agomba kubanza gusuzumwa kugira ngo hemezwe ko atanduye HIV. Hari kandi amabwiriza yihariye y’ubuvuzi, arimo gufata imiti y’ibanze mu gihe cyo gutangira kuyikoresha.
Mu bushakashatsi bwakozwe mbere yo kwemererwa gukoreshwa, Lenacapavir yagaragaje ubushobozi bwo kurinda ubwandu bushya ku kigero kiri hejuru cyane hafi 100%. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryayemeje nk’ubundi buryo bw’ingenzi bwo kwirinda HIV muri Nyakanga 2025.
Ni bande bazahabwa uyu muti mu Rwanda?
Ntabwo Lenacapavir izahabwa abantu bose, ahubwo izibanda ku bantu badafite HIV ariko bafite ibyago byinshi byo kuyandura.
Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko mu bazahabwa uyu muti harimo abantu bakorana imibonano mpuzabitsina n’abantu benshi, cyane cyane abadakoresha agakingirizo buri gihe. Harimo kandi abakora umwuga w’uburaya, bahabwa amafaranga, ibicuruzwa cyangwa serivisi kugira ngo bakore imibonano mpuzabitsina, cyane cyane abadakoresha agakingirizo buri gihe.
Abandi bazahabwa uyu muti ni abantu bitera ibiyobyabwenge mu mitsi, ndetse n’abantu bakorana imibonano mpuzabitsina n’abo bashakanye cyangwa abo basanzwe bakorana imibonano babana na HIV, ariko virusi ikigaragara mu maraso yabo cyangwa bakaba batazi uko ingano yayo ihagaze, cyangwa batanakurikiza neza gahunda yo gufata imiti igabanya ubukana bwayo.
Umuntu uzahabwa Lenacapavir azabanza gusuzumwa n’umukozi w’ubuzima wabihuguriwe, kugira ngo hemezwe ko atanduye HIV kandi yujuje ibisabwa. Bivuze ko kuba umuntu ashaka kwirinda Virusi itera SIDA byonyine bidahita bimwemerera guhabwa uyu muti, kuko abaganga ari bo bazagena abawukwiye hashingiwe ku byago afite byo kwandura.
Inyungu zawo ugereranyije n’indi miti
Inyungu ikomeye ya Lenacapavir ni ukugabanya inshuro umuntu ajya kwa muganga gufata imiti yo igabanya HIV mu maraso. Ibinini bya PrEP bisanzwe bisaba gufatwa buri munsi, mu gihe Cabotegravir itangwa mu nshinge buri mezi abiri, Lenacapavir yo igatangwa buri mezi atandatu.
Ibi bishobora gufasha cyane abantu bagorwa no gufata ibinini buri munsi, abatagira umwanya wo kujya kwa muganga kenshi cyangwa abatinya akato bashobora guterwa no kugaragara bajya gufata imiti.
Lenacapavir ntisimbura ubundi buryo bwose bwo kwirinda. Gukoresha agakingirizo biracyakenewe kuko uyu muti utarinda izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina cyangwa gutwita.
Ikoreshwa no mu bindi bihugu
Lenacapavir ni umwe mu miti mishya yagaragaje impinduka zikomeye mu gukumira ubwandu bw’gakoko gatera SIDA ku Isi.
Muri Kamena 2025, Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa (FDA) cyemereye uyu muti gukoreshwa mu kwirinda HIV. Nyuma yaho, OMS yawushyize mu mahitamo yemewe yo kwirinda iyi virusi.
Ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Afurika y’Epfo, Kenya, Uganda, Zambia, Zimbabwe, Botswana, Mozambique na Malawi biri mu byemeje cyangwa byatangiye gahunda zo kuwukoresha.
Mu 2026, u Rwanda na rwo rwashyizwe mu bihugu byatoranyijwe muri gahunda mpuzamahanga yo kwagura ikoreshwa rya Lenacapavir, hagamijwe kugeza uyu muti ku bantu bawukeneye cyane cyane mu bihugu bifite amikoro make.
Ahandi igiciro cyawo cyirahanitse
Ikibazo cy’igiciro ni kimwe mu by’ingenzi mu gutuma Lenacapavir ibasha kugera ku bantu benshi.
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uyu muti ugurishwa ku izina rya Yeztugo, aho igiciro cyawo cyashyizwe ku bihumbi 28.218$ ku muntu umwe mu mwaka, mbere y’ubwishingizi bw’ubuvuzi.
Icyakora, hari intambwe yatewe kugira ngo ugere no mu bihugu bikennye ku giciro gito. Mu Ugushyingo 2026, Ikigo cya Amerika gishinzwe kugenzura imiti (FDA) cyatanze uburenganzira bw’agateganyo ku ruganda rwo mu Buhinde rwa Dr. Reddy’s Laboratories bwo gukora Lenacapavir idafite izina ry’ubucuruzi, izwi nka generic.
Ubu buryo bushya buteganyijwe kugura hafi amadolari 40 ku muntu umwe mu mwaka, ikaba igamije kugeza uyu muti ku bihugu 120 bikennye n’ibifite amikoro make.
Icyakora, iki giciro ni icyitezwe kuri ubu buryo rusange, si igiciro Minisiteri y’Ubuzima y’u Rwanda yatangaje ko uyu muti uzajya ugurirwaho. Mu Rwanda, biteganyijwe ko uzajya utangwa ku buntu ku bantu bujuje ibisabwa.
U Rwanda ruhagaze neza mu rugamba rwo kurwanya HIV
Itangizwa rya Lenacapavir rije mu gihe u Rwanda rumaze kurenga intego mpuzamahanga za 95-95-95 zashyizweho na UNAIDS.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko 96% by’ababana na Virusi itera SIDA mu Rwanda bazi ko bayifite. Muri abo bamenye ko bayifite, 98% bafata imiti igabanya ubukana bwayo, mu gihe hafi 98% by’abafata iyo miti bageze ku rwego rwo kugira virusi nke cyane mu maraso ku buryo itagaragara.
Nubwo u Rwanda rumaze kugera kuri izi ntego mbere y’igihe, gukumira ubwandu bushya biracyari ingenzi kugira ngo rugere ku ntego yo kugabanya ubwandu bushya bwa HIV mu 2030.
Lenacapavir ni imwe mu ntwaro nshya zitezweho gufasha muri uru rugamba, cyane cyane mu guha abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura VIH uburyo bworoshye bwo kuyirinda.
Muri make, Lenacapavir si urukingo ruhabwa buri wese, si umuti uvura Sida kandi ntisimbura agakingirizo. Ni uburyo bushya bwo kwirinda HIV bugenewe abantu badafite iyi virusi ariko bafite ibyago byinshi byo kuyandura, bukaba buzajya butangwa ku buntu mu Rwanda ku bemerewe kuyikoresha.









