Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko itangazo ry’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (CEEAC) rishinja u Rwanda guhungabanya umutekano wo muri RDC avuga ko nta gaciro rifite, kuko rwamaze gufata icyemezo cyo kuwuvamo.
Yabigarutseho ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Ugushyingo 2026, asubiza imyanzuro y’inama ya 27 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize CEEAC, yabereye muri Guinée Équatoriale ku wa 27 Ugushyingo 2026.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Nduhungirehe yagize ati: “Ku ruhande rwacu, itangazo iryo ari ryo ryose rya CEEAC rishinja u Rwanda nta gaciro rifite kandi ntirigomba kutugiraho ingaruka. Impamvu ni uko u Rwanda rwavuye muri uyu muryango hashize hafi amezi 18, nyuma y’uko wari umaze gukoreshwa mu nyungu za RDC.”
Ibi Minisitiri Nduhungirehe yabivuze nyuma y’uko CEEAC isohoye itangazo ryamagana icyo yise ubushotoranyi bw’u Rwanda mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), inemeza ko yemeye ubusabe bw’u Rwanda bwo kuva muri uyu muryango.
U Rwanda rwatangaje icyemezo cyo kuva muri CEEAC muri Kamena 2025, nyuma yo kutemeranya n’imikorere yawo, cyane cyane ku cyemezo cyo kongera manda ya Perezida wa Guinée Équatoriale, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, ku buyobozi bw’uyu muryango.
Kigali yavugaga ko yagombaga guhabwa ubuyobozi bw’igihe gito bwa CEEAC hakurikijwe ihame ryo guhererekanya ubuyobozi hagati y’ibihugu biwugize, ariko igasanga inzira yakoreshejwe itubahirije ayo mahame kandi ibogamiye kuri RDC.
Ku rundi ruhande, RDC yakunze kunenga icyemezo cy’u Rwanda cyo kuva muri uyu muryango, ikivuga nk’uburyo bwo kwikura ku gitutu cy’ibihugu byo mu karere ku bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwayo.
Nyuma y’uko u Rwanda ruvuye muri CEEAC, uyu muryango wasigaranye ibihugu 10 biwugize.
Ibi bibaye mu gihe umwuka mubi hagati ya Kigali na Kinshasa ukomeje guterwa ahanini n’intambara yo mu burasirazuba bwa RDC. Kinshasa ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ibirego u Rwanda rwakomeje guhakana. U Rwanda na rwo rushinja RDC gukorana n’umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.








