Umunyarwenya Kamirindi Joshua yasohowe ku rubyiniro ku ngufu mu gitaramo ‘Ntakirutimana Xperience’ cya Doctall Kingsley, nyuma yo guteza akavuyo ubwo cyari kigeze mu masaha yacyo ya nyuma.
Ibi byabereye muri Petit Stade i Remera mu ijoro ryo ku wa 27 Ugushyingo 2026, ubwo Doctall Kingsley yari amaze gusaba abitabiriye igitaramo gushyigikira Baby Fiston, umwana w’imyaka 10 wagaragaje impano idasanzwe mu gusetsa.
Muri ako kanya, Kamirindi Joshua wagaragazaga ibimenyetso by’umuntu wasinze, yatangiye gusagarira umwe mu bantu bari bagiye gushyigikira uyu mwana, bituma Doctall Kingsley asaba ko avanwa ku rubyiniro.
Gusa, Kamirindi ntiyabyumvise neza kuko yanze kuva aho yari ari, ahubwo yihambira ku ntebe yari yicayeho. Abari bashinzwe umutekano byabaye ngombwa ko bamuterura bakamusohora ku ngufu.
Iki gitaramo nticyagenze neza mu buryo bwose, kuko cyaranzwe n’ibibazo by’amajwi byatumye hari abitabiriye batumva neza ibyo abanyarwenya bavugaga. Kunanirwa kumvikana kw’abataramiraga kwatumye bamwe mu bakunzi b’urwenya batabona neza ibyo bari bategereje.
Ubwitabire na bwo ntibwari bwinshi nk’uko byari byitezwe, kuko mu myanya yo hasi no mu y’imbere mu kibuga ndetse no mu myanya yo hejuru hagaragaraga intebe nyinshi zitariho abantu.
Nubwo byagenze bityo, Baby Fiston wo muri Sherrie Silver Foundation ni umwe mu bagaragaje ubuhanga budasanzwe, agaragaza ko imyaka 10 afite itamubuza guhagarara imbere y’abantu benshi akabataramira no kubasetsa.









