sangiza abandi

RDB yatanze inyenyeri eshanu kuri hoteli ebyiri, izindi eshatu zihabwa enye (Amafoto)

sangiza abandi

Hoteli ebyiri zo mu Rwanda zashyizwe mu cyiciro cy’inyenyeri eshanu, mu gihe izindi eshatu zahawe enye, mu rwego rwo kuzamura ireme rya serivisi zitangwa mu bukerarugendo no kongera ubushobozi bw’u Rwanda bwo guhangana n’andi masoko mpuzamahanga.

Ibi byatangajwe mu nama ya Rwanda Tourism Forum and Awards 2026 yabaye ku wa 27 Ugushyingo 2026, yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Abikorera mu Bukerarugendo mu Rwanda (Rwanda Chamber of Tourism).

Hoteli zahawe inyenyeri eshanu ni The Pinnacle Boutique Hotel na Mövenpick Hotel Kigali, mu gihe izahawe enye ari Kigali Delights Hotels and Apartments, Kigali Paramount Hotel na Touch Africa Residence.

The Pinnacle Boutique Hotel yahawe inyenyeri eshanu

Ibyo byiciro byatanzwe nyuma y’isuzuma ryakozwe mu 2026, hakurikijwe amabwiriza y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) agena uko hoteli n’ibindi bikorwa byakira ba mukerarugendo bishyirwa mu byiciro.

Muri iryo suzuma, ibigo bitandatu byahawe inyenyeri eshatu, kimwe gihabwa ebyiri, naho bibiri bihabwa imwe. Ibyo bituma ibigo by’ubukerarugendo n’amacumbi bimaze gushyirwa mu byiciro na RDB bigera kuri 266.

Iyi nama yibanze ku buryo ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano (AI) byakoreshwa mu kunoza serivisi no kongera amafaranga u Rwanda rwinjiza mu bukerarugendo.

U Rwanda rwihaye intego yo kuzamura amafaranga rwinjiza mu bukerarugendo akagera kuri miliyari 1,1 z’amadolari ya Amerika buri mwaka bitarenze mu 2029.

Mövenpick Hotel Kigali nayo yahawe inyenyeri eshanu

Mu biganiro byatanzwe, hibanzwe ku gukoresha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha ibikorwa by’ubukerarugendo, korohereza abakiriya guhabwa inoze serivisi no kwishyura, ndetse no kunoza uburyo bakirwa.

Abayitabiriye kandi bagaragaje ko kongera ubumenyi bw’abakozi, kubatoza imyitwarire myiza no kunoza serivisi ari ingenzi mu gutuma ba mukerarugendo bahabwa serivisi nziza aho banyuze hose.

Muri iyi nama hanamuritswe uburyo bushya bwo kwandikisha no gucunga abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Abikorera mu Bukerarugendo hakoreshejwe ikoranabuhanga, bwakozwe ku bufatanye na TradeMark Africa.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB, Irène Murerwa, yavuze ko ibihembo n’ibi byiciro byerekana intambwe u Rwanda rukomeje gutera intambwe ikomeye mu kuzamura ireme rya serivisi.

Yashishikarije abikorera gukomeza gushora imari mu bikorwaremezo, abakozi n’ikoranabuhanga kugira ngo buri mushyitsi ahabwe serivisi zinoze.

Perezida wa Rwanda Chamber of Tourism, Aimable Rutagarama, yatangaje ko bafite icyerekezo cyo kwagura iyi gahunda ikazavamo icyumweru cyahariwe ubukerarugendo mu Rwanda (Rwanda Tourism Week), kizafasha abikorera kumenyekanisha ibikorwa byabo, kubona abafatanyabikorwa no gukurura ishoramari.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB, Irène Murerwa, yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ikomeye mu rwego rw’ubukerarugendo

Abahize abandi bahembwe

Mu birori byakurikiye iyi nama, hatanzwe ibihembo ku bigo n’abantu bagize uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda.

Mu bihembo byatanzwe, Rickshaw Travels Rwanda Ltd yegukanye igihembo cy’ikigo cyiza cy’ubukerarugendo, mu gihe The Pinnacle Boutique Hotel yabaye hoteli y’umwaka. Kultura Flavours of Asia yatwaye igihembo cya resitora y’umwaka, Pili Pili iba akabari k’umwaka, naho Lanoche Kigali yegukana igihembo cy’ahantu heza ho kwidagadurira nijoro (Nightclub of the Year).

C A Bashana General Enterprises Ltd yegukanye igihembo cy’ahantu heza ho kunywera ikawa, naho Mutijima Junior Tim aba umuyobozi w’ubukerarugendo muri pariki. Dream Holidays Travels yabaye ikigo cyiza gitegura ingendo, mu gihe Events Factory yahawe igihembo cy’indashyikirwa mu gutegura inama n’ibirori.

Beyond the Gorillas yegukanye igihembo cy’indashyikirwa mu bukerarugendo bushingiye ku baturage, Mount Kigali University iba ikigo cy’indashyikirwa mu burezi bw’ubukerarugendo n’amahoteli. 

Hemingways Expeditions Rwanda Ltd yahawe igihembo cy’udushya n’ikoranabuhanga mu bukerarugendo, naho FarmHouse Rwanda yegukana icy’iterambere ry’ubukerarugendo burambye kandi bwita ku bidukikije.

SongaAfrica The Tourism Company yahawe igihembo cy’uruhare rw’indashyikirwa mu guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo, mu gihe Le Youkounkoun1965 Ltd yabaye ikigo gishya cy’indashyikirwa mu bukerarugendo.

Kigali Paramount Hotel yahawe inyenyeri enye
Touch Africa Residence yahawe inyenyeri enye
Kigali Delights Hotels and Apartments yahawe inyenyeri enye

Photos:

[fluentform id="3"]