Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (BK Pro League), ihita izamuka ku mwanya wa kane ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.
Ni umukino w’ishiraniro wabereye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Ugushyingo 2026, aho amakipe yombi yari ahanzwe amaso n’abakunzi bayo.
Umukino watangiye amakipe yombi asatirana ashaka igitego, ariko Rayon Sports ibona uburyo bwiza bwo gufungura amazamu itabubyaza umusaruro.
Ntibyatinze kuko ku munota wa gatandatu, Mudeli Akbar yatsinze igitego cya mbere cya Rayon Sports ku mupira yari ahawe na Muhoza Daniel. Akbar yabyaje umusaruro uburangare bw’abakinnyi ba Kiyovu Sports, atsinda igitego cyahaye Rayon Sports amahirwe yo kuyobora umukino.
Nyuma yo gutsindwa, Kiyovu Sports yakomeje gushaka uko yishyura igitego yari yinjijwe, ariko uburyo yabonye, burimo imipira y’imiterekano, ntibwayihiriye.
Ku munota wa 28, Charif Bayo yateye ishoti rikomeye agana mu izamu, ariko umunyezamu wa Rayon Sports, Dande Junior, arikuramo. Ntwali Assoumani na we yagerageje gushaka igitego, ariko ntiyabasha gutsinda.
Mu gice cya kabiri, Kiyovu Sports yakomeje gusatira ishaka igitego cyo kwishyura, mu gihe Rayon Sports na yo yanyuzagamo igasatira izamu ryayo, ariko nta kindi gitego cyabonetse.
Ku munota wa 54, Kiyovu Sports yakoze impinduka mu kibuga hagati, Nukuri Christophe yinjira mu kibuga asimbuye Uwimana Yakubu, mu rwego rwo kongera imbaraga muri icyo gice no gufasha ikipe kugumana umupira.
Yakomeje guhindura abakinnyi, aho Nshuti Didier yasimbuye Lola Kanda Moise, mu gihe Hakim Hamiss yinjiye asimbuye Charif Bayo.
Ku munota wa 65, Shabani Kagayo yateye ishoti rikomeye nyuma yo gucenga ba myugariro ba Rayon Sports, ariko umupira ukubita umutambiko w’izamu uvamo, Kiyovu Sports ibura amahirwe yo kwishyura.
Rayon Sports na yo yakoze impinduka mu busatirizi, aho Issa Djiguiba, Muhoza Daniel na Kameni Junior basimbuwe na Iradukunda Elie Tatu, Moise Sandja Buraya na Nkundimana Fabio.
Nubwo Kiyovu Sports yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura kugeza umukino urangiye, Rayon Sports yabashije gukomeza kuyobora umukino, iwutsinda igitego 1-0.
Iyi ntsinzi yahesheje Rayon Sports kuzamuka ku mwanya wa kane ku rutonde rwa shampiyona, n’amanota 15, mu gihe Kiyovu Sports yagumye ku mwanya wa munani n’amanota 13.












