Umunyarwanda Bonheur Mugisha casemiro ukinira Al-Hazem yo muri Arabie Saoudite agiye guhura na Cristiano Ronaldo wa Al-Nassr, mu mukino ushobora kumubera amateka yo gukina ahanganye n’umwe mu banyabigwi bakomeye mu mupira w’amaguru ku Isi.
Uyu mukino w’umunsi wa 13 wa Shampiyona ya Arabie Saoudite (Saudi Pro League) uzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Ugushyingo 2026, saa 15:15, aho Al-Hazem ya Bonheur izacakirana na Al-Nassr ya Cristiano Ronaldo.
Bonheur ashobora kuba ari we Munyarwanda rukumbi wagize amahirwe yo guhangana n`uyu munya-Portugal uri mu bakinnyi bakoze amateka akomeye mu mupira w’amaguru, umaze imyaka myinshi ashimisha abakunzi bawo hirya no hino ku Isi.
Mbere y’uyu mukino, Bonheur yabwiye The New Times ko yishimiye amahirwe yo guhura na Cristiano Ronaldo, ariko ko bitazamuvana ku nshingano afite zo gufasha ikipe ye kubona amanota.
Yagize ati: “Birumvikana ko Cristiano Ronaldo ari umukinnyi twese tuzi kandi twubaha. Yageze kuri byinshi mu mupira w’amaguru, kandi benshi muri twe twakuze tumureba akina. Ariko iyo ugeze mu kibuga, uba ufite inshingano zo kuzuza kugira ngo ufashe ikipe yawe.”
Guhura na Ronaldo birihariye cyane kuko uyu munya-Portugal w’imyaka 41 yatangaje ko azasezera gukina umupira w’amaguru nyuma yuko yujuje ibitego 1,000 mu mikino yakinnye nk’uwabigize umwuga.
Kugeza ubu, Ronaldo amaze gutsinda ibitego 977, bivuze ko asigaje 13 ngo agere kuri iyi ntego yihaye mbere yo gusezera mu mupira w’amaguru.
Ku ruhande rwa Bonheur Mugisha, uyu mukinnyi w’imyaka 26 yageze muri Al-Hazem muri Kanama 2026, avuye muri Al Masry yo mu Misiri, ahita yigarurira umwanya mu bakinnyi 11 babanzamo.
Kugeza ubu, amaze gukina imikino 12 ya Shampiyona yose ayitangira mu kibuga.
Mu Kwakira 2026, yakoze amateka yo kuba Umunyarwanda wa mbere utsinze igitego muri Saudi Pro League, ubwo yatsindiraga Al-Hazem mu mukino wayihuje na Al-Fayha.
Bonheur avuga ko gukina muri iyi Shampiyona byamufashije gukura nk’umukinnyi no kongera icyizere cyo guhangana n’abakinnyi bakomeye.
Ati: “Iyi Shampiyona irakomeye cyane kandi irimo abakinnyi benshi bafite ubushobozi bwo ku rwego rwo hejuru. Buri cyumweru haba hari ikizamini gishya, kandi ibyo ni byo buri mukinnyi w’umupira w’amaguru aba yifuza.”
Guhura na Cristiano Ronaldo bizaba ari undi mwanya ukomeye mu rugendo rwa casemiro, by’umwihariko kuba agiye guhangana n’umukinnyi uri hafi kugera ku ntego idasanzwe yo gutsinda ibitego 1,000 mu mwuga we.













