Abakoresha telefone mu Rwanda bagiye kubona amahirwe yo kuva mu kigo kimwe cy’itumanaho bajya mu kindi batagombye guhindura nimero basanganywe. Ni ukuvuga ko umukiliya wa MTN ashobora kwimukira muri Airtel, cyangwa uwa Airtel akajya muri MTN, ariko agakomeza gukoresha nimero yari asanganywe.
Iyi gahunda izwi nka Mobile Number Portability (MNP), ishobora guhindura uburyo abantu bahitamo ibigo by’itumanaho, kuko nimero ya telefone itazongera kuba inzitizi ku muntu ushaka guhindura umuyoboro akoresha.
Iyi gahunda yagejejwe ku Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 26 Ugushyingo 2026, iyobowe na Perezida Paul Kagame.
Ariko mu gihe umuntu ashobora kugumana nimero ye, hari ibindi bibazo ashobora kwibaza: Ese amafaranga yari afite kuri Mobile Money, ama inite yari asigaranye na interineti azabyimukana? Ese hari serivisi azatakaza amaze kwimukira mu kindi kigo?
Ibi ni bimwe mu byo umuntu akwiye kumenya mbere yo gufata icyemezo cyo kwimura nimero ye.
Bizagenda bite ku mafaranga ufite kuri Mobile Money?
Iki ni kimwe mu bibazo by’ingenzi ku bakoresha telefone mu Rwanda, aho Mobile Money imaze kuba igikoresho cyo kwishyurana, kubika no kohererezanya amafaranga ku bandi.
Urugero, umuntu ashobora kuba afite 500.000 Frw kuri MTN MoMo, ariko agahitamo kwimukira muri Airtel kubera ko asanga serivisi zayo zimworoheye kurushaho.
Umuntu ashobora kwibaza niba amafaranga azahita ayabona kuri Airtel Money amaze kwimura nimero.
Igisubizo ni uko kwimura nimero bitavuze ko konti ya Mobile Money ihita yimurirwa mu kindi kigo cy’itumanaho. Amafaranga aba ari kuri konti y’umukiliya iri muri sisitemu y’ikigo gitanga serivisi z’imari, ntabwo aba abitse kuri SIM Card cyangwa muri telefone.
Ni ukuvuga ko kuba umuntu yahinduye umuyoboro w’itumanaho bidahita bisobanura ko amafaranga yari afite kuri konti ya Mobile Money ahinduka amafaranga yo kuri konti y’ikigo gishya.
Amabwiriza ya RURA agenga kwimura nimero agaragaza ko umukiliya ashobora gutakaza zimwe muri serivisi yari asanganywe n’ikigo avuyemo. Bityo, mbere yo kwimura nimero, ni ngombwa kumenya uko konti ya Mobile Money yari asanganywe izakomeza gukoreshwa n’ibizayibaho.
Icy’ingenzi ni uko umuntu atagomba kwitiranya kwimura nimero no kwimura konti y’amafaranga. Ibyo ni ibintu bibiri bitandukanye.
Ama inite na interinet wari ufite ntuzabyimukana
Ikindi kibazo gishobora guhagarika umutima abakiliya ni ukumenya niba amafaranga bari bafite yo guhamagara azimukana na bo.
Urugero, niba ufite 2.000 Frw ku murongo wa MTN, ugahitamo kwimukira muri Airtel, ese ayo mafaranga azakomeza kuboneka kuri nimero yawe?
Mu mabwiriza RURA yashyizeho, hagaragazwa ko amafaranga yo guhamagara umukiliya yari asigaranye atazimukana na we igihe ahinduye umuyoboro.
Ibi bivuze ko umuntu adakwiye gufata kwimura nimero nk’uburyo bwo kwimurana ibisigaye byose yari afite kuri konti y’itumanaho.
Ni byiza ko mbere yo kwimura nimero, umukiliya abanza kureba amafaranga asigaranye, agategura uko azayakoresha cyangwa akamenya niba hari uburyo bwihariye ikigo akorana na cyo giteganya kuri ayo mafaranga.
Ku bijyanye na internet ni imwe muri serivisi z’ingenzi zituma abantu bahitamo ikigo cy’itumanaho bakorana na cyo.
Hari abahitamo MTN kubera uburyo internet yayo ibageraho, abandi bagahitamo Airtel bitewe n’ibiciro by’amapaki cyangwa uko ikora mu bice batuyemo.
Ariko umuntu wifuza kwimura nimero ye ashobora kwibaza niba amapaki ya internet yari yaraguze azakomeza gukora.
Urugero, niba waraguze internet ya 10GB kuri MTN, ariko ugahindura umuyoboro ukajya muri Airtel, ntibivuze ko zizahita ziboneka ku muyoboro mushya.
Kwimura nimero ubwabyo ntibihindura amapaki y’ikigo wari usanzwe ukoresha ngo abe ay’ikigo gishya.
Umukiliya azaba atangiye gukoresha serivisi z’ikigo yimukiyemo, harimo ibiciro byacyo, amapaki ya internet n’andi mahitamo gitanga.
Ni yo mpamvu umuntu ukunda kugura amapaki y’igihe kirekire akwiye kubanza kureba niba kwimura nimero bitazatuma atakaza ayo yari yarishyuye.
Abantu bazakomeza kuguhamagara no kukwandikira nk’uko bisanzwe
Icy’ingenzi muri Mobile Number Portability ni uko umuntu agumana imibare ya telefone yari asanganywe.
Ibi bivuze ko nimero yawe itazahinduka ku buryo abantu bagomba kongera kuyibika cyangwa ukabamenyesha indi nimero nshya.
Urugero, niba usanzwe ukoresha nimero itangirwa na 078 ukaba umukiliya wa MTN, ushobora kwimukira muri Airtel ariko ugakomeza gukoresha iyo nimero.
Abantu bazakomeza kuguhamagara kuri iyo nimero, ubutumwa bugufi na bwo bukomeze kukugeraho, nubwo uzaba utagikoresha umuyoboro wari usanzwe uyikoraho.
Ibi bizakorwa n’ikoranabuhanga rizwi nka All Call Query (ACQ), rizajya rifasha ibigo by’itumanaho kumenya umuyoboro nimero runaka yimukiyeho mbere yo kohereza umuhamagaro cyangwa ubutumwa.
Hazakoreshwa kandi ububiko rusange bw’amakuru buzwi nka Central Reference Database (CRDB), buzajya bugaragaza ikigo cy’itumanaho buri nimero ikoreraho.
Bityo, umuntu uzaguhamagara ntazaba agikeneye kumenya niba uri umukiliya wa MTN cyangwa Airtel kugira ngo umuhamagaro umigereho.
Uzahabwa SIM Card nshya
Nubwo umuntu azagumana nimero ye, azaba agomba guhindura ikarita ya SIM kugira ngo ajye akoresha umuyoboro w’ikigo gishya.
Urugero, umukiliya wa MTN wifuza kujya muri Airtel azagana Airtel, asabe kwimura nimero ye, hanyuma ahabwe SIM Card nshya izahuzwa n’iyo nimero.
SIM Card ya MTN yari asanganywe izahagarika gukora kuri iyo nimero, hakoreshejwe SIM Card nshya ya Airtel.
Ibi ni ingenzi kubyumva kuko nimero ya telefone, SIM Card n’umuyoboro w’itumanaho ari ibintu bitandukanye.
Nimero ni yo umuntu agumana, SIM Card ikaba ari yo imufasha kwinjira ku muyoboro w’ikigo yahisemo.
Ikindi cyorohereza abazifuza guhindura ibigo by’itumanaho ni uko kwimura nimero bizajya bikorwa ku buntu.
Amabwiriza ya RURA ateganya ko umukiliya atazishyuzwa amafaranga yo kwimura nimero ayivana mu kigo kimwe ayijyana mu kindi.
Umuntu azajya areba ibiciro byo guhamagara, internet, serivisi z’imari n’ubwiza bw’itumanaho, agahitamo ikigo abona kimubereye.
Hari abatazemererwa guhindura
Nubwo gahunda igamije guha abakiliya ubwisanzure bwo guhitamo ikigo cy’itumanaho, hari impamvu zishobora gutuma ubusabe bwo kwimura nimero butemerwa.
Muri zo harimo kuba umukiliya afite imyenda agomba kwishyura ikigo ashaka kuvamo, kuba nimero ashaka kwimura itagikora cyangwa kuba yaramenyekanishijwe ko yibwe cyangwa yatakaye.
Umuntu wifuza kwimura nimero kandi azasabwa kugana ikigo ashaka kujyamo, akerekana icyangombwa kimuranga, akuzuza inyandiko isaba kwimura nimero, ndetse akohereza ubutumwa bugufi bwemeza ko ari we nyirayo.
Ubu busabe buzajya bunyuzwa mu buryo buhuza ibigo byombi, kugira ngo harebwe niba nta nzitizi ihari.
RURA yateganyije ko ikigo umukiliya ashaka kuvamo kizaba gifite amasaha atarenze ane mu masaha y’akazi yo kugenzura no kwemeza ubusabe. Ikigo agiyemo na cyo kizaba gifite andi masaha atarenze ane yo gutangiza serivisi kuri iyo nimero.
Mu gihe kwimura nimero byakererewe kurenza igihe cyagenwe, umukiliya afite uburenganzira bwo guhabwa indishyi hakurikijwe amabwiriza yashyizweho.
Inyungu ziri mu guhindura umuyoboro
Iyi ni imwe mu mpinduka zishobora kugira uruhare mu kongera irushanwa hagati y’ibigo by’itumanaho bikorera mu Rwanda.
Mbere, hari abantu bakomezaga gukoresha ikigo runaka nubwo batanyuzwe na serivisi zacyo, bitewe n’uko guhindura nimero byabasabaga kumenyesha inshuti, abo bakorana, abakiriya n’izindi nzego nimero nshya.
Hari n’abashoboraga kugira impungenge zo gutakaza nimero bakoresha mu kazi, kuri konti zitandukanye cyangwa mu bikorwa by’ubucuruzi.
Mobile Number Portability ishobora kugabanya izo mbogamizi, kuko umukiliya azajya ashobora guhindura ikigo cy’itumanaho atabanje guhindura nimero abantu bamumenyeraho.
Ibi bishobora no gutuma ibigo by’itumanaho birushaho kunoza serivisi, kugabanya ibiciro no gushaka uburyo bushya bwo gukurura no kugumana abakiliya.








