Inama ya cyenda ihuza Abakomanda b’Ingabo z’u Rwanda (RDF) zo mu Diviziyo ya Gatanu y’Ingabo zirwanira ku butaka n’iza Uganda (UPDF) zo muri Diviziyo ya Kabiri, yasojwe mu Karere ka Kayonza, impande zombi zongera gushimangira ubufatanye mu gucunga umutekano ku mipaka ihuriweho.
Iyi nama yari igamije gusuzuma ibibazo by’umutekano ku mipaka y’ibihugu byombi, kureba ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafashwe mu nama zabanje no kurushaho kunoza imikoranire hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.
Yayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka Maj Gen Vincent Nyakarundi, ari kumwe na Maj Gen Felix Busizoori, Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo zirwanira ku butaka muri UPDF.
Mu biganiro byayo, impande zombi zasuzumye uko imyanzuro yafashwe mu nama zabanje yashyizwe mu bikorwa, zihabwa amakuru ku mutekano ku mpande zombi, banagaruka ku kamaro ko gukomeza guhanahana amakuru no gufatanya mu gukumira ibyaha byambukiranya imipaka.
Abitabiriye iyi nama kandi basuzumye aho gahunda ya Umoja ni Nguvu igeze ishyirwa mu bikorwa. Ni gahunda y’ubufatanye hagati y’ingabo n’abaturage (Civil-Military Cooperation), yari yasabwe mu nama ya munani yabereye muri Uganda.
Iyi gahunda yashyizwe mu bikorwa mu bihugu byombi binyuze mu bikorwa bihuriweho, birimo gutera ibiti, yitabiriwe n’abasirikare b’impande zombi ndetse n’abaturage bo mu bice bituriye imipaka. Byafashije kurushaho gukomeza imikoranire y’ingabo z’ibihugu byombi no kwimakaza umubano mwiza hagati y’abaturage b’ibihugu by’ibituranyi.
Maj Gen Vincent Nyakarundi yavuze ko ibikorwa by’ubufatanye byakozwe byagize uruhare mu gukumira ibyaha byambukiranya imipaka no gukomeza umutekano mu bice bihuriyeho.
Yashimangiye ko hakenewe kurushaho kunoza ihanahana ry’amakuru y’ubutasi no guhuza ibikorwa bya gisirikare, kugira ngo ibihugu byombi bibashe guhangana neza n’ibibazo bishya bishobora guhungabanya umutekano.
Ku ruhande rwe, Maj Gen Felix Busizoori yagaragaje ko ari ngombwa gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yemeranyijweho, gukomeza guhanahana amakuru no kubaka imikoranire ihamye ku nzego zose.
Yashimangiye kandi ko itumanaho rinoze hagati y’impande zombi ari ingenzi mu gukumira abanyabyaha bambukiranya imipaka no gukumira ko hari bashobora kubona icyuho hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.
Iyi nama yasojwe impande zombi zemeza ko zizakomeza ubufatanye, guhuza ibikorwa byazo no gufatanya mu guharanira umutekano n’ituze ku mipaka ihuriweho n’u Rwanda na Uganda.












