sangiza abandi

87% by’inzovu ziri muri Pariki y’Akagera zifitiwe imyirondoro

sangiza abandi

Pariki y’Igihugu y’Akagera imaze kumenya no kubika amakuru y’inzovu 124 muri 142 ziyibarizwamo, nyuma yo kongera kumenya izindi eshatu mu bushakashatsi bwakozwe mu Ukwakira 2026.

Izi nzovu nshya zirimo ingore ebyiri n’imfizi imwe, zamenyekanye binyuze mu bikorwa by’ubushakashatsi byakozwe n’itsinda rya Pariki rishinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’ubushakashatsi.

Mu itangazo Pariki y’Akagera yashyize hanze kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Ugushyingo 2026, yagaragaje ko mu nzovu 124 zimaze kumenyekana ku giti cyazo, 70 ari ingore naho 54 zikaba imfizi.

Izo nzovu zingana na 87% by’izibarizwa muri iyi Pariki, mu gihe mbere zari zimaze kumenyekana zari zingana na 85%.

Umubare w’inzovu zamenyekanye ku giti cyazo ukomeje kwiyongera uko ubushakashatsi bugenda bukorwa. Mu 2025, zari 106, mu gihe raporo y’igihembwe cya gatatu cya 2026 yagaragazaga ko zari zimaze kugera kuri 121. Ubushakashatsi bwakozwe mu Ukwakira bwazongereyeho eshatu, zigera kuri 124.

Ibi bigaragaza intambwe Pariki y’Akagera ikomeje gutera mu gukusanya amakuru arambuye kuri buri nzovu, agamije koroshya imicungire yazo no kunoza ingamba zo kuzirinda.

Amateka y’inzovu zo muri Pariki y’Akagera

Mu 1975, inzovu 26 ni zo zagejejwe muri Pariki y’Akagera mu rwego rwo kongera umubare wazo, nyuma y’uko izari zisanzwe ziyibarizwamo zagabanutse cyane.

Kuva icyo gihe, ibikorwa byo kuzirinda no gukurikirana imibereho yazo byakomeje gushyirwamo imbaraga, bituma Akagera ikomeza kugira uruhare rukomeye mu kubungabunga inzovu n’andi matungo yo mu gasozi mu Rwanda.

Mu rwego rwo kumenya buri nzovu ku giti cyayo, abashakashatsi bifashisha amafoto n’ibimenyetso biranga buri imwe, birimo imiterere y’amatwi, amahembe n’ingano y’umubiri.

Amakuru akusanywa abikwa mu bubiko bwihariye, bugafasha abashinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima gutandukanya inzovu, kumenya izimaze igihe muri Pariki no gukurikirana impinduka ziba mu mibereho yazo.

Kuzimenya ku giti cyazo bifasha kandi kumenya neza uko umubare wazo uhinduka, gukurikirana imiterere y’imiryango yazo no gufata ibyemezo bishingiye ku makuru y’ubushakashatsi mu rwego rwo kurushaho kuzirengera.

Ibi bikorwa biri mu ngamba zifasha Pariki y’Akagera kunoza imicungire y’urusobe rw’ibinyabuzima no kurinda inyamaswa z’agaciro zibarizwamo.

87% by’inzovu ziri muri Pariki y’Akagera zifitiwe imyirondoro
Umubare w’inzovu zimaze kumenyekana wakomeje kwiyongera uko ibikorwa by’ubushakashatsi byagendaga bikorwa

Photos:

[fluentform id="3"]