Umuhanzikazi w’inararibonye mu muziki nyarwanda, Mariya Yohana, na Richard Nick Ngendahayo uririmba indirimbo zo kuramya zo gihimbaza Imana, bagiye kwitabira igitaramo cy’urwenya cya Gen-Z Comedy Show giteganyijwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Ugushyingo 2026, muri Camp Kigali.
Mariya Yohana ni umwe mu bashyitsi b’imena bazitabira iki gitaramo, kizahuza abanyarwenya batandukanye bazasusurutsa abakunzi b’urwenya.
Mariya Yohana azitabira iki gitaramo mu gihe yitegura guhura n’abakunzi be mu gitaramo cye bwite yise ‘Mariya Yohana Gala Dinner’, kizaba ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Ugushyingo 2026, muri Glimpse Hotel.
Ku ruhande rwa Richard Nick Ngendahayo, na we yatumiwe muri Gen-Z Comedy Show ku nshuro ya kabiri, nyuma yo kuyitabira mu Ugushyingo 2025.
Uku gutumirwa kuje mu gihe uyu muramyi ari mu myiteguro ya nyuma y’igitaramo cye gikomeye yise ‘NIWE Healing Concert – Edition 2’, kizaba ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Ugushyingo 2026, muri BK Arena.
Iki gitaramo kizaba kibaye ku nshuro ya kabiri, nyuma y’icyo yakoze ku wa 29 Ugushyingo 2025, na cyo cyabereye muri BK Arena.
Kuri iyi nshuro, Richard Nick Ngendahayo azafatanya na Pasiteri Julienne Kabanda, uzigisha Ijambo ry’Imana akanaririmba.
Iki gitaramo kandi kizaba umwanya wo kumurika album nshya ya Richard Nick yise ‘Mutima Vol.3’, igizwe n’indirimbo 11. Muri zo harimo ‘Bizaba’, yamaze gushyirwa hanze, ndetse n’izindi ndirimbo nshya ateganya kugeza ku bakunzi be.
Gen-Z Comedy Show irayoborwa na Fally Merci, iratangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00), muri Camp Kigali.
Abanyarwenya barasusurutsa abayitabira barimo Fally Merci, Kigingi, Rusine, Prince, Clement, Muhinde, Keppa, Pirate, Dody, Mitsi, Joshua, Rumi na Rufendeke.










