Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolee, yasabye Abanyarwanda kureka kugirana ubwumvikane n’abasambanyije abana cyangwa ngo babafashe guhishira ibyo byaha, ahubwo bakabimenyesha inzego zibishinzwe kugira ngo ababikoze bakurikiranwe n’amategeko, abana bahohotewe bahabwe ubutabazi bwihuse.
Yagaragaje ko gusambanya umwana ari icyaha gikomeye kidakwiye gukemurwa mu bwumvikane bw’imiryango, kuko bishobora gutuma abagikoze badasobanwa n’ubutabera, bigatuma ihohoterwa rikomeza.
Ibi yabivugiye mu nama Minisiteri ayoboye yagiranye n’abafatanyabikorwa ku wa Gatatu, tariki ya 25 Ugushyingo 2026, mu rwego rwo kurebera hamwe ingamba zo gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, hanatangizwa ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurirwanya.
Minisitiri Uwimana yasabye abaturage kugira uruhare mu kurinda abana, birinda guhishira ababakorera ihohoterwa, ahubwo bagatanga amakuru ku nzego zibishinzwe kugira ngo ubutabera bukurikizwe.
Yashimangiye kandi ko umwana wasambanyijwe agomba guhita agezwa kuri Isange One Stop Center kugira ngo ahabwe ubufasha bwihuse kandi bwuzuye, burimo ubuvuzi n’izindi serivisi zimufasha guhangana n’ingaruka z’ihohoterwa yakorewe.
Abana 14.234 basambanyijwe mu myaka itatu
Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) igaragaza ko hagati y’umwaka wa 2021/2022 na 2023/2024 mu Rwanda hagaragaye ibibazo 15.497 by’ihohoterwa rikorerwa abana, muri byo 14.234 bikaba byari iby’abana basambanyijwe.
Muri ibyo bibazo, 5.143 byagaragaye mu mwaka wa 2021/2022, 5.296 bigaragara mu wa 2022/2023, naho 5.058 byandikwa mu wa 2023/2024.
Iyi mibare igaragaza uburemere bw’ikibazo cy’isambanywa ry’abana mu Rwanda, ndetse n’impamvu hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye n’abaturage mu kugikumira.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ya 2025 na yo igaragaza ko mu 2024 RIB yakurikiranye ibibazo 4.390 by’abana basambanyijwe. Ibi byaha byari mu byaha 10 byagaragaye cyane mu gihugu muri uwo mwaka.
Ku rundi ruhande, imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) iri muri iyo raporo igaragaza ko mu 2024 ibibazo 12.909 by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byagejejwe ku bitaro by’uturere bifite serivisi za Isange One Stop Center.
Iyi mibare ishimangira ko gukumira isambanywa ry’abana bidakwiye kuba inshingano z’inzego z’umutekano n’ubutabera gusa, ahubwo ko buri wese akwiye kugira uruhare mu kurinda abana no gutanga amakuru igihe hagaragaye ihohoterwa.
Abagabo n’abahungu basabwe kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa
Minisitiri Uwimana Consolee yasabye abagabo n’abahungu kugira uruhare rugaragara mu guhindura imyumvire n’imyitwarire ibangamira umutekano n’uburenganzira bw’abagore n’abana.
Yagaragaje ko kurwanya ihohoterwa bisaba ubufatanye bw’inzego z’ibanze, iz’ubuzima, iz’umutekano n’ubutabera kugira ngo uwahohotewe ahabwe ubufasha bukwiye kandi mu gihe gito.
Yashishikarije kandi ababyeyi n’abarezi gukurikirana imibereho y’abana, kubatega amatwi, kubereka urukundo no kubarinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose.
Minisitiri yavuze ko umwana usambanyijwe ahungabanyirizwa ubuzima, icyizere n’inzozi ze, ndetse n’ejo hazaza he hagashyirwa mu kaga.
Yagaragaje ko isambanywa ry’abana rishobora kugira ingaruka zirimo ihungabana, guta ishuri no gusanga abana b’abakobwa babyariye iwabo bakiri bato, bikabashyira mu nshingano zo kurera bataritegura.
Ruswa ishingiye ku gitsina na yo yagarutsweho
Muri iyo nama, Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda (Transparency International Rwanda) wagaragaje ibyavuye mu bushakashatsi wakoze kuri ruswa ishingiye ku gitsina, bugaragaza ko iki kibazo kiboneka mu nzego zitandukanye.
Uyu muryango wasabye inzego zitandukanye kugira uruhare mu gukumira no kurwanya iki kibazo, mu rwego rwo kubaka umuryango urangwa n’ubutabera, uburinganire n’umutekano kuri bose.
Iyi nama yabaye mu gihe hatangizwaga ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bukorwa buri mwaka hagamijwe gukangurira abantu n’inzego zitandukanye kugira uruhare mu kurikumira no kurirwanya.









