sangiza abandi

Minisitiri Nduhungirehe yasubije Depite w’u Bufaransa wavuze ko kohereza abimukira mu Rwanda ari ikibazo

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanenze Depite w’u Bufaransa, Prisca Thevenot, wavuze ko gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira banze guhabwa ubuhungiro mu Burayi iteye impungenge ku bijyanye n’imibereho n’uburenganzira bwabo, amushinja gukwirakwiza amakuru ayobya abantu no kutamenya neza imiterere y’iyo gahunda.

Depite Prisca Thevenot, wo mu ishyaka Renaissance ryo mu Bufaransa, yavugiye kuri Televiziyo ya BMFTV ko kwakira mu Rwanda abimukira banze guhabwa ubuhungiro mu Burayi bitera kwibaza ku mibereho yabo n’uburyo bazafatwamo.

Yagaragaje impungenge ku nyubako ziteganyijwe kubakira, azigereranya n’inkambi zishobora guteza ibibazo mu bijyanye n’imibereho myiza n’uburenganzira bwabo.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri Nduhungirehe yasubije uyu mudepite avuga ko u Rwanda rufite amateka meza mu kwakira impunzi n’abimukira, bityo ko bidakwiye ko rushinjwa gutegura ibigo bifungirwamo abantu, kandi gahunda rugiye gushyira mu bikorwa igamije kubakira by’agateganyo no kubafasha kubona ahandi ho gukomereza ubuzima.

Yagaragaje ko kuva mu 2019 u Rwanda rumaze kwakira abimukira barenga 3.200 bari barafatiwe muri Libya, mu rwego rwa gahunda yo kubakura mu bibazo bari barimo. Muri bo, 80% bamaze kwimurirwa mu bihugu by’u Burayi na Amerika ya Ruguru, mu gihe abandi bagiye bashyirwa mu buzima busanzwe mu Rwanda.

Minisitiri Nduhungirehe kandi yamwibukije ko u Rwanda rwakira impunzi zisaga ibihumbi 140 zituruka mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi.

Yasobanuye ko politiki y’u Rwanda yo kwakira impunzi idashingiye ku kuzishyira mu nkambi gusa, ahubwo ko izifasha kubona ibyangombwa, kwiga, guhabwa amahugurwa no kwinjira mu buzima busanzwe bw’abaturage. Yavuze ko iyi mikorere inashimwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR).

Mu bindi yagarutseho, Minisitiri Nduhungirehe yatanze urugero rw’ubufasha u Rwanda rwahaye abanyeshuri b’abakobwa bo muri Afghanistan, nyuma y’uko Abatalibani bafashe ubutegetsi i Kabul mu 2021.

Yavuze ko abo banyeshuri bo mu Ishuri rya SOLA (School of Leadership Afghanistan) bakiriwe mu Rwanda kugira ngo bakomeze amasomo yabo, anavuga ko u Rwanda rwakiriye abanyeshuri b’Abanyasudani bigaga ubuvuzi, ubwo intambara yari imaze gukaza umurego muri icyo gihugu.

Ku bijyanye na gahunda yo kwakira abimukira banze guhabwa ubuhungiro mu Burayi, Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko batazashyirwa mu nkambi, ahubwo bazacumbikirwa by’agateganyo mu mazu yabateganyirijwe.

Yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda izabaha ibyangombwa byo kuba mu gihugu, ibafashe gusubira mu bihugu bakomokamo ku bushake cyangwa gushaka ibindi bihugu byabakira. Abazahitamo kuguma mu Rwanda na bo bazafashwa kwinjira mu buzima busanzwe, hategurwa n’imishinga y’ubukungu yabafasha kwibeshaho.

Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko ikibazo cy’abimukira kitaturutse ku Rwanda, ahubwo ko ahanini gishingiye ku bibazo biri hagati y’ibihugu bakomokamo n’ibihugu bajyamo, cyane cyane ibyo mu Burayi.

Yavuze ko u Rwanda ruri gutanga umusanzu mu gushaka igisubizo cy’iki kibazo, hagamijwe guha aba bantu amahirwe mashya no kurwanya icuruzwa ry’abantu.

Yongeyeho ko u Rwanda rudakwiye kuvugwaho amagambo arimo agasuzuguro n’amakuru ayobya aturuka ku bantu badafite amakuru ahagije  kuri iki kibazo.

Yashimangiye ko  iyi gahunda ishingiye ku burenganzira mpuzamahanga kandi ishyigikiwe na UNHCR n’Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga ryita ku Bimukira (IOM).

Depite Prisca Thevenot, wo mu ishyaka Renaissance ryo mu Bufaransa yavuze ko kohereza abimukira mu Rwanda biteye impungenge

Photos:

[fluentform id="3"]