sangiza abandi

Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi  byoherezwa hanze byinjije miliyoni 11$ mu minsi itanu

sangiza abandi

Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherezwa mu mahanga byinjirije u Rwanda asaga miliyoni 11$ (asaga miliyari 17 Frw) mu minsi itanu gusa, kuva tariki 16-20 Ugushyingo 2026.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje ko muri iyo minsi itanu, u Rwanda rwohereje hanze umusaruro ungana na toni 9,793 zinjiza 11,895,341$ ni ukuvuga hafi miliyari 17.6 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ikawa ni yo iza ku isonga mu byinjiriza u Rwanda agatubutse, aho mu minsi itanu gusa hoherejwe toni 579 zinjije asaga miliyoni 4$.

Ni mu gihe umusaruro w’icyayi ungana na toni 562 woherejwe mu bihugu bitandukanye winjije arenga miliyoni 1 y’idorari.

U Rwanda kandi rwohereje hanze toni 444 z’imboga, zinjiza arenga ibihumbi 641$, rwohereza toni 264 z’imbuto zinjije arenga ibihumbi 305$ ndetse na toni 12 z’indabo zinjije asaga ibihumbi 66$.

Ni umusaruro woherejwe mu bihugu birimo u Bwongereza, u Bufaransa, u Buholandi, u Bubiligi, u Buhinde, Leta zunze ubumwe z’Abarabu n’ibindi bihugu bya Afurika.

U Rwanda kandi rwohereje mu mahanga toni 288 z’umusaruro ukomoka ku matungo, winjije asaga ibihumbi 660$. Woherejwe mu bihugu birimo u Bufaransa n’ibindi byo muri Afurika

Muri rusange umusaruro wabonetse muri iyi minsi waragabanutse kuko kuva tariki 9-13 Ugushyingo, u Rwanda rwari rwinjije miliyoni 14$.

Photos:

[fluentform id="3"]