sangiza abandi

Seburikoko yujuje imyaka 48: Urugendo rwa Gratien Niyitegeka umaze imyaka 30 mu buhanzi

sangiza abandi

Papa Sava, Seburikoko, Sekaganda, Ngiga n’andi ni amwe mu mazina yagiye amenyekaniraho mu ruganda rw’ubuhanzi mu Rwanda. Ariko inyuma y’ayo mazina hari Niyitegeka Gratien, umugabo w’impano zitandukanye, umaze imyaka irenga 30 akoresha ubuhanzi mu gusetsa, kwigisha no kugeza ubutumwa ku Bnayarwanda binyuze mu buhanzi.

Uyu mukinnyi wa filimi, umunyarwenya, umusizi, umuririmbyi, umwanditsi wa filimi n’umushyushyarugamba yujuje imyaka 48 y’amavuko kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2026, kuko yavutse ku wa 25 Ugushyingo 1978, avukira mu cyahoze ari Kiyanza, ubu ni mu Murenge wa Ntarabana, mu Karere ka Rulindo.

Niyitegeka Gratien ni umwe mu bahanzi bagaragaje ko impano idashobora kugarukira mu cyiciro kimwe, kuko mu myaka amaze mu ruganda rw’ubuhanzi yagiye agaragaza ubuhanga mu mirimo itandukanye, kuva ku kuvuga imivugo kugeza ku gukina filimi no kuzitunganya

Yatangiye ubuhanzi ahimba imivugo akiri mu mashuri abanza

Urugendo rwa Gratien Niyitegeka mu buhanzi rwatangiye mu 1995, ubwo yari mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza. Icyo gihe yitabiriye irushanwa ryo guhimba imivugo, abasha kwegukana igihembo cy’umuvugo mugufi mwiza.

Icyo gihembo cyamubereye imbarutso yo gukomeza guteza imbere impano ye, atangira no guhimba ikinamico ubwo yari ageze mu mashuri yisumbuye.

Niyitegeka yavuze ko urukundo rw’ubuhanzi rwamujemo kare, ariko ko mu gihe yatangiraga nta mashuri yigishaga by’umwihariko ibijyanye n’ubuvanganzo na sinema yari ahari kugira ngo bifashe abantu bafite impano nk’ize kuziteza imbere.

Yavuze kandi ko mu bihe by’ishuri yahuye n’abantu baturutse muri Canada, bamushimye kubera ubuhanga bwo kwandika, bakanamugereranya n’umwanditsi w’icyamamare William Shakespeare. Nyuma baje kumwoherereza ibitabo byamufashije gukomeza guteza imbere ubuhanga bwe.

Yize ibinyabuzima n’ubumenyi bw’Isi, aza kuba umwarimu

Nubwo benshi bamuzi nk’umuhanzi, Seburikoko afite n’amateka mu burezi. Mu 2002 yinjiye mu cyahoze ari Kigali Institute of Education (KIE), aho yize ibinyabuzima, ubumenyi bw’Isi n’uburezi, asoza amasomo mu 2007.

Nyuma yo kurangiza kaminuza, yakoze akazi k’ubwarimu yigisha ibinyabuzima, ubumenyi bw’Isi na Shimi (Chemistry).

Yabanje kwigisha muri FAWE Girls’ School i Kigali, nyuma aza gukomereza muri Collège Saint-Ignace de Mugina mu Karere ka Kamonyi.

Nubwo yari afite akazi ko kwigisha, ntiyigeze areka ibikorwa by’ubuhanzi kuko yakomeje kwandika, kuririmba no gukora ibikorwa bijyanye n’ikinamico.

Itorero Indamutsa ryamufashije gukura mu buhanzi

Mu 2005, Gratien yinjiye mu Itorero Indamutsa rya Radio Rwanda, aho yagiye akina amakinamico atandukanye yatambukaga kuri iyi radiyo.

Kwinjira muri iri torero byamufashije kurushaho kumenya ibijyanye no gukina, kwinjira mu nshingano z’abakinnyi batandukanye no kugeza ubutumwa ku bantu binyuze mu bihangano.

Nyuma yaje no gukora itangazamakuru, aho mu 2008 yatangiye ibikorwa bijyanye na radiyo, aza no gukora kuri Radio10 mu 2010, mu kiganiro Nyarwanda.

Ibi byamuhaye ubunararibonye mu itangazamakuru no mu bijyanye n’imyidagaduro, akomeza guhuza ibyo bikorwa n’impano ye yo gukina.

Kuva kuri Sekaganda kugeza kuri Seburikoko na Papa Sava

Mu 2009 ni bwo Gratien yinjiye mu ruganda rwa sinema, atangirira muri filimi y’uruhererekane yitwa ‘Zirara Zishya’, aho yakinaga yitwa Sekaganda.

Mu 2013 yagaragaye muri filimi ‘Inshuti’, nyuma yaho izina rye rikomeza kumenyekana cyane mu 2014 ubwo yatangiraga gukina muri filime ‘Seburikoko’, yakozwe na Wilson Misago Nelly.

Iyi filimi yamuhaye izina ryamamaye cyane mu Banyarwanda, cyane ko abantu benshi batangiye kumumenya no kumwitirira uwo mukinnyi yakinnye.

Mu 2018, yatangiye umushinga wa filimi ‘Papa Sava’, na yo yatumye arushaho gukundwa n’abakurikira filimi n’urwenya.

Muri izi filimi zombi yagaragaje ubushobozi bwo gukina abantu bafite imyitwarire itandukanye, yinjira mu mitwe y’abantu ku buryo izina ry’umukinnyi n’iryo mu buzima busanzwe rimwe na rimwe abantu barivanga.

Uretse Seburikoko na Papa Sava, yagiye agaragara mu zindi nshingano zirimo Ngiga ndetse n’izindi zatumye amenyekana mu bihe bitandukanye.

Ni umuririmbyi, umusizi, umwanditsi n’umunyarwenya

Nubwo sinema ari yo yatumye amenyekana cyane, Gratien Niyitegeka ni umuhanzi ufite impano nyinshi.

Ni umusizi ukunda guhimba no kuvuga imivugo, umuririmbyi, umwanditsi wa filimi, umukinnyi w’ikinamico ndetse n’umushyushyarugamba (MC).

Yagiye akora ibikorwa by’ubuhanzi mu buryo butandukanye, harimo no gukina wenyine amakinamico azwi nka One Man Show.

Mu gihe cya COVID-19, ubwo Abanyarwanda bari mu bihe byo kuguma mu rugo, yakomeje kwandika no gukora ubushakashatsi ku bihangano bishya. Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today mu 2020, yavuze ko yari amaze kwandika uduce 25 twa filimi ‘Papa Sava’, imivugo myinshi ndetse n’udukino tubiri tw’ikinamico azakinamo wenyine yise ‘Nyakamwe’.

Ibi bigaragaza ko atari umukinnyi gusa ahubwo ari n’umwe mu bagira uruhare mu guhanga inkuru zishingirwaho mu myidagaduro.

Ibihembo n’imyaka 30 amaze mu buhanzi

Mu rugendo rwe rw’imyaka isaga 30, Gratien yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye byerekana uruhare yagize mu guteza imbere ubuhani mu Rwanda.

Mu 2022 yegukanye igihembo cya Best Actor of the Year muri The Choice Awards.

Mu 2025, yahawe igihembo cy’ishimwe ry’uruhare yagize mu ruganda rw’imyidagaduro (Lifetime Achievement Award) mu bihembo bya Iziwacu Awards byatangiwe muri Mashariki African Film Festival.

Muri uwo mwaka ni na bwo yatangiye kuvuga ku rugendo rw’imyaka 30 amaze mu buhanzi, agaragaza ko atari imyaka amaze akina filimi gusa, ahubwo ari igihe amaze akora ibikorwa bitandukanye by’ubuhanzi.

Mu kiganiro yagiranye na The New Times muri Mutarama 2026, yavuze ko ubuhanzi yabufashe nk’umuhamagaro w’ubuzima bwe, aho yatangiriye ku mivugo, akomereza mu ikinamico, kuri radiyo, nyuma aza kwinjira muri sinema.

Ku wa 30 Mutarama 2026, yizihije iyo myaka 30 mu buhanzi mu birori byabereye muri Mundi Center, aho yanamurikiye abakunzi be filimi ye ya mbere ndende yise ‘What a Day’, mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ‘Mbega Umunsi’.

Uyu mushinga wari intambwe nshya mu rugendo rwe, kuko wari filimi ye ya mbere ndende nyuma y’imyaka myinshi amaze akora ibihangano by’uruhererekane n’ikinamico.

‘Ibishoboka Byose’, undi mushinga mushya

Mu 2026, Gratien yakomeje kwagura ibikorwa bye muri sinema, aho yatangaje filimi nshya y’uruhererekane yise ‘Ibishoboka Byose’, yakozwe ku bufatanye na Zacu Entertainment.

Muri iyi filimi akinamo yitwa Timoteyo, umugabo uhura n’ibibazo by’ubuzima bikomeye, bigatuma akora imirimo itandukanye kugira ngo abashe kubaho.

Inkuru ye ihinduka nyuma yo guhura na Nikita, umukobwa bahurira mu buzima bugoye, bagatangira gufatanya gushaka imibereho. Iyi filimi igaragaramo n’abandi bakinnyi barimo D’Amour Selemani na Saranda Oliva Umutoni, iyobowe na Irigina Deny.

Igice cya mbere cyayo cyari giteganyijwe gutangira kwerekanwa ku wa 5 Ukwakira 2026.

Niyitegeka Gratien, izina rimwe inyuma y’abakinnyi benshi

Kuva kuri Sekaganda, Seburikoko, Papa Sava kugeza kuri Ngiga, Gratien Niyitegeka ni umwe mu bahanzi bashoboye guhindura amazina y’abakinnyi bakina mo ibirango bimenyekana mu ruganda rw’imyidagaduro.

Kuri benshi, kumwumva gusa bavuga izina Papa Sava cyangwa Seburikoko bihita bibibutsa urwenya, ariko inyuma y’ibyo hari urugendo rurerure rw’umuntu watangiye ahimba imivugo akiri umwana, akanyura mu burezi, mu itangazamakuru, mu ikinamico no muri sinema.

Uyu munsi yujuje imyaka 48, akaba amaze imyaka isaga 30 akora ubuhanzi, ariko agikomeje guhanga ibishya no kwagura ibikorwa bye.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]