sangiza abandi

Phanuel Kavita yatandukanye na Birmingham Legion FC

sangiza abandi

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Phanuel Kavita Mabaya, yatandukanye na Birmingham Legion FC yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’imyaka itandatu yari ayimazemo, akaba yari na kapiteni.

Iyi kipe ikina muri shampiyona ya USL Championship yatangaje ku wa Kabiri, tariki ya 24 Ugushyingo 2026, ko itazakomezanya n’uyu myugariro w’imyaka 33, wari mu bakinnyi bamaze igihe kinini bayikinira.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Birmingham Legion FC yashimiye Kavita ku ruhare yagize mu mateka yayo, imwizeza ko azahora ari umwe mu bagize umuryango wayo.

Yagize iti: “Urugendo rwacu rugeze ku musozo, ariko ibyo wadukoreye bizahora byibukwa. Urakoze Phanuel kuba warabaye umwe mu bagize umuryango wa Legion.”

Ku ruhande rwe, Kavita na we yasezeye kuri iyi kipe agaragaza ko imyaka itandatu yayimazemo yari yuzuyemo ibihe byiza kandi bitazibagirana, ashimira abafana n’abandi bose bamushyigikiye muri urwo rugendo.

Yagize ati: “Imyaka itandatu yabayemo ibintu byinshi bitazibagirana. Mbega urugendo rwiza rwari rurimo abafana! Mwarakoze ku bw’ubwitange bwanyu no kunshyigikira muri byose.”

Yakomeje agira ati: “Mwatumye uru rugendo rurushaho kuba rwiza. Mu bihe bikomeye n’ibyoroshye, mu ntsinzi no mu gutsindwa ndetse n’ibindi byose twanyuzemo, byari urugendo rwiza twasangiye.”

Phanuel Kavita Mabaya ni umwe mu bakinnyi bahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, aho yatangiye kuyikinira mu 2024.

Uyu myugariro kandi yari mu bakinnyi Amavubi aheruka kwifashisha mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, aho u Rwanda rwahuye na Mali.

Mbere yo kwerekeza muri Birmingham Legion FC, Kavita yari yaranyuze mu yandi makipe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika arimo Real Monarchs SLC, Puerto Rico FC na Saint Louis Football Club.

Kuva yagera muri Birmingham Legion FC, yabaye umwe mu bakinnyi b’ingenzi b’iyi kipe, kugeza ubwo yanayibereye kapiteni.

Kugeza ubu, ntiharamenyekana ikipe uyu munyarwanda azerekezamo nyuma yo gusoza urugendo rw’imyaka itandatu muri Birmingham Legion FC.

Screenshot

Photos:

[fluentform id="3"]