Abayobozi bashya b’Uturere 27 two mu Ntara enye z’u Rwanda batowe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Ugushyingo 2026, barimo abantu baturutse mu nzego zitandukanye, barimo abahoze ari Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, abarimu n’abashakashatsi muri za kaminuza, abari basanzwe bakora mu nzego z’ibanze ndetse n’abayobozi bongeye kugirirwa icyizere.
Mu batorewe kuyobora uturere, abagore ni umunani bangana na 29,6%, ni ukuvuga hafi 30% mu gihe abagabo ari 19 bangana na 70,4%. Abandi icyenda bari basanzwe bayobora uturere bongeye gutorerwa gukomeza izo nshingano, mu gihe abandi benshi ari ubwa mbere bagiye kuyobora uturere.
Aya matora yagaragayemo kandi abahoze ari ba Visi Meya, abayobozi b’ibigo n’amashami atandukanye ndetse n’abari bafite inshingano mu nzego z’ubuyobozi bw’Intara.
Abatowe bazayobora uturere mu myaka itanu iri imbere, kuva mu 2026 kugeza mu 2031.
Abagore umunani batorewe kuyobora uturere
Mu bayobozi b’Uturere 27 batowe, harimo abagore umunani, bangana na 29,6% by’abatowe.
Murekatete Patricie, wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, yatorewe kuyobora Akarere ka Kamonyi.
Mukansonga Virginie, wari umwarimu muri Kaminuza ya Kigali, yatorewe kuyobora Akarere ka Ruhango.
Dr. Musabwasoni Marie Grace Sandra, umushakashatsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubuvuzi Rusange, yatorewe kuyobora Akarere ka Rwamagana.
Niyonagira Nathalie we yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora Akarere ka Ngoma, yari asanzwe ayobora kuva mu 2021.
Berwa Marie Grace yatorewe kuyobora Akarere ka Musanze, mu gihe Uwamahoro Chantal yatorewe kuyobora Akarere ka Rulindo mu gihe Mukandayisenga Vestine yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Gakenke.
Mu Ntara y’Iburengerazuba, Uwingabire Jacqueline ni we watorewe kuyobora Akarere ka Nyabihu.
Abayobozi icyenda bongeye gutorerwa kuyobora uturere bari basanzwe bayobora
Mu bayobozi batowe harimo icyenda bari basanzwe bayobora uturere, bongeye kugirirwa icyizere cyo gukomeza izo nshingano mu yindi manda.
Abo ni Mukandayisenga Vestine wa Gakenke, Muzungu Gerald wa Karongi, Hategekimana Fred wa Kayonza, Rangira Bruno wa Kirehe, Niyonagira Nathalie wa Ngoma, Mupenzi Narcisse wa Nyamasheke, Mulindwa Prosper wa Rubavu, Sindayiheba Phanuel wa Rusizi na Kakooza Henry wa Nyagatare.
Aba bayobozi bari barangije manda yari yatangiye mu 2021, bongera kwiyamamaza mu matora y’Abajyanama b’Uturere yabaye ku wa 21 Ugushyingo 2026, baratorwa, bityo bongera kubona amahirwe yo guhatanira kuyobora uturere bari basanzwe bayobora.
Nyuma yo kwinjira mu Nama Njyanama z’Uturere, bongeye kugirirwa icyizere na bagenzi babo, bahabwa inshingano zo gukomeza kuyobora utwo turere mu yindi myaka itanu.
Harimo uwari umuyobozi wa NISS mu Ntara y’Iburengerazuba
Gakumba Vincent watorewe kuyobora Akarere ka Rutsiro, yari asanzwe ari Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubutasi n’Umutekano (NISS) mu Ntara y’Iburengerazuba.
Babiri bari Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge
Mu batorewe kuyobora uturere harimo abantu babiri bari basanzwe ari Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, bakaba bari baturutse mu nzego z’ubuyobozi zegereye abaturage.
Uwa mbere ni Murekatete Patricie, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, watorewe kuyobora Akarere ka Kamonyi.
Undi ni Ntihinyurwa Joseph, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, watorewe kuyobora Akarere ka Gisagara.
Abahoze ari abarimu n’abayobozi muri za kaminuza na bo bagiriwe icyizere
Abandi batorewe kuyobora uturere baturutse mu rwego rw’uburezi, by’umwihariko muri za kaminuza, aho bamwe bari abarimu, abandi bafite inshingano z’ubuyobozi n’ubushakashatsi.
Siboyintore Theodat watorewe kuyobora Akarere ka Nyaruguru, yari asanzwe ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.
Mukansonga Virginie watorewe kuyobora Akarere ka Ruhango na we yari umwarimu muri Kaminuza ya Kigali.
Dr. Musabwasoni Marie Grace Sandra watorewe kuyobora Akarere ka Rwamagana, yari asanzwe ari umushakashatsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubuvuzi Rusange.
Niyonshuti Gérard watorewe kuyobora Akarere ka Muhanga, yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imicungire y’Umutungo na Serivisi muri Kaminuza y’u Rwanda.
Niyibizi Ildephonse watorewe kuyobora Akarere ka Burera, yari umukozi mu Ishuri Rikuru rya Musanze Integrated Polytechnic, aho yari ashinzwe ingengo y’imari n’igenamigambi.
Naho Bimenyimana Pierre Célestin watorewe kuyobora Akarere ka Nyanza, yabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba yari n’umujyanama w’Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda Wungirije ushinzwe Imyigire n’Ubushakashatsi.
Abahoze ari ba Visi Meya n’abandi bakozi b’Uturere na bo batorewe kuyobora
Mu batorewe kuyobora uturere harimo abari basanzwe bafite inshingano zitandukanye mu nzego z’ubuyobozi bw’uturere, barimo n’abahoze ari ba Visi Meya.
Habimana Thadée watorewe kuyobora Akarere ka Nyamagabe, yari asanzwe ari Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.
Sekanyange Jean Léonard watorewe kuyobora Akarere ka Gatsibo, na we yari asanzwe ari Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.
Birorimana Jean Paul watorewe kuyobora Akarere ka Ngororero, yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Igenamigambi muri ako Karere.
Hari uwavuye ku rwego rw’Intara ajya kuyobora Akarere
Nshimiyimana Vedaste watorewe kuyobora Akarere ka Huye, yari asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo.
Kuva kuri izo nshingano zo ku rwego rw’Intara, agiye kuyobora Akarere ka Huye muri manda nshya y’imyaka itanu.
Uko Abayobozi b’Uturere batorwa
Mu Rwanda, Umuyobozi w’Akarere n’abamwungirije ntibatorwa mu buryo butaziguye n’abaturage bose, ahubwo batorwa n’Inama Njyanama y’Akarere imaze gushyirwaho.
Inama Njyanama y’Akarere igira abagize 17, barimo abajyanama umunani batorwa muri rusange, abagore batanu n’abahagarariye ibyiciro byihariye.
Ku wa 24 Ugushyingo 2026, abagize izi Nama Njyanama batoye Biro zazo na Komite Nyobozi z’Uturere zigizwe n’Umuyobozi w’Akarere n’abamwungirije babiri: ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu n’ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.
Aba bayobozi ni bo bashinzwe guhuza ibikorwa by’iterambere ry’uturere, gushyira mu bikorwa ibyemezo n’imishinga yemejwe, kunoza imitangire ya serivisi no gukurikirana imibereho myiza y’abaturage.









