Rayon Sports FC yihoreye kuri Bugesera FC iyitsinda ibitego 2-0 mu mukino w’ikirarane wabereye kuri Stade ya Bugesera, ihakura amanota atatu ayifasha gukomeza urugamba rwo kuzamuka ku rutonde rwa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, BK Pro League 2026/2027.
Uyu mukino wagiye kuba amakipe yombi yabanje guhigaga ubutwari, warangiye Gikundiro yisubije ibyishimo imbere ya Bugesera FC, nyuma yo kuyitsinda ibitego 2:0.
Ibitego byabonetse muri uyu mukino byatsinzwe na Kameni Junior wa Rayon Sports, mu gihe ikindi cyitsinzwe na Hirwa Jean de Dieu wa Bugesera FC ubwo yashakaga gukiza izamu rye.
Iyi ntsinzi yafashije Rayon Sports kubona amanota atatu mu mikino irindwi imaze gukina muri uyu mwaka w’imikino, igira amanota 12.
Nubwo yegukanye intsinzi, Rayon Sports yakomeje ku mwanya wa karindwi ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, inganya amanota na Bugesera FC iri ku mwanya wa munani.
Kameni Junior yakomeje kwigaragaza mu busatirizi bwa Rayon Sports, kuko igitego yatsinze muri uyu mukino cyatumye agira ibitego bitanu muri shampiyona.
Yahise anganya ibitego na Arigumaho Seiri wa Gicumbi FC na Boateng Mensah wa Mukura VS, na bo bamaze gutsinda ibitego bitanu muri BK Pro League 2026/2027.
Uyu mukinnyi kandi ni we wahize abandi muri uyu mukino, ahabwa igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi.
Nyuma yo kuva i Bugesera yemye, Rayon Sports FC izasubira mu kibuga ku wa Gatanu, tariki ya 27 Ugushyingo 2026, yakirwa na Kiyovu Sports kuri Kigali Pelé Stadium.
Uyu mukino w’umunsi wa 10 wa BK Pro League 2026/2027 uteganyijwe saa 19:00.













