Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yavuze ko yishimira ibyagezweho mu myaka hafi umunani amaze ayoboye uyu muryango, agaragaza ibyo azibandaho muri manda y’umwaka umwe y’inyongera yahawe, anashimangira ko OIF yiteguye kugira uruhare mu gushaka umuti w’ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) igihe ubufasha bwawo buzaba bukenewe.